Yoweli 3
3
Uhoraho azasuka Mwuka we ku bantu bose
1Uhoraho aravuga ati:
“Hanyuma y'ibyo nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose,
abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura,
abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi,
abasore banyu na bo bazagira iyerekwa.
2Icyo gihe nzasuka Mwuka wanjye no ku bagaragu no ku baja.
3Nzerekana ibitangaza ku ijuru no ku isi,
hazaboneka amaraso n'umuriro n'umwotsi ucucumuka.
4Izuba rizijima,
ukwezi kuzasa n'amaraso,
umunsi w'Uhoraho uzaba utaragera,
wa munsi ukomeye kandi uteye ubwoba.”
5Umuntu wese uzatakambira Uhoraho azakizwa.
Koko nk'uko Uhoraho yabivuze,
hazagira abasigara ku musozi wa Siyoni n'ahandi muri Yeruzalemu,
abo Uhoraho azatoranya bazarokoka.
S'ha seleccionat:
Yoweli 3: BIR
Subratllat
Copia
Compara
Comparteix
Vols que els teus subratllats es desin a tots els teus dispositius? Registra't o inicia sessió
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001