Лого на YouVersion
Иконка за търсене

Yesaya 58:4-5

Yesaya 58:4-5 BYSB

Dore icyo mwiyiririza ubusa n'ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by'abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru. Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk'umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n'umunsi Uwiteka yishimira?