Zaburi 131

131
Kwiyoroshya nk’ibitambambuga#131.1 . . . kwiyoroshya nk’ibitambambuga: umuririmbyi wa zaburi yanze rwose guhihibikanira ubukuru nk’abirasi, ahubwo yiyegurira Imana, uboshye igitambambuga kiri mu gituza cya nyina (1–2). Nguko uko Israheli na yo yagombye kwiringira Uhoraho (3).
1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana,
n’amaso yanjye nta cyo arangamiye;
nta bwo ndarikiye ubukuru,
cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.
2Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje,
nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina!
3Israheli, wiringire Uhoraho,
kuva ubu n’iteka ryose!

Цяпер абрана:

Zaburi 131: KBNT

Пазнака

Капіяваць

Параўнаць

Падзяліцца

None

Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце