Zakariya 7
7
Uhoraho agaya kwigomwa kurya gushingiye ku buryarya
1Ku itariki ya kane y'ukwezi kwa Kisilevu#Kisilevu kwari ukwezi kwa cyenda ukurikije Kalendari y'Abaperesi, kwatangiraga mu Ugushyingo hagati kukageza mu Ukuboza. Hari muri 518 M.K., mu mwaka wa kane Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yatumye Zakariya. 2Abanyabeteli bari barohereje intumwa ziyobowe na Sareseri na Regemeleki ngo zijye gutakambira Uhoraho 3kandi zibaze abatambyi b'Ingoro y'Uhoraho Nyiringabo kimwe n'abahanuzi ziti: “Mbese mu kwezi kwa gatanu tuzakomeza kurira no kwigomwa kurya nk'uko tumaze imyaka myinshi tubikora?”#3: Uko kwigomwa kurya kwibutsaga isenywa ry'Ingoro y'Uhoraho (reba 2 Bami 25.8-9). Bibazaga niba byari bikiri ngombwa kandi Ingoro yaratangiye kongera kubakwa.
4Nuko Uhoraho Nyiringabo antuma 5kubaza abaturage bose n'abatambyi ati: “Hashize imyaka mirongo irindwi mwigomwa kurya, kandi mugaragaza n'umubabaro mu kwezi kwa gatanu no mu kwa karindwi#mu kwa karindwi: bibukaga iyicwa rya Gedaliya (reba 2 Bami 25.25; Yer 41.1-3), n'umunsi w'impongano (reba Lev 16).. Mbese koko mwigomwa kurya ari jye mubigirira? 6Iyo murya n'iyo munywa si mwe muba mwishimisha?”
7Ibyo ni byo Uhoraho yavugaga atumye abahanuzi ba kera, igihe abaturage b'i Yeruzalemu n'abo mu mijyi ihakikije bari mu mahoro, n'igihe akarere k'amajyepfo n'ak'imisozi migufi y'iburengerazuba twari dutuwe.
Kutumvira ni intandaro yo kwirukanwa mu gihugu
8-9Nyuma Uhoraho Nyiringabo atuma Zakariya kubwira abantu ibyo yategetse ati: “Mujye mucira abantu imanza zitabera, mugirirane urukundo n'impuhwe. 10Ntimugakandamize abapfakazi n'impfubyi n'abanyamahanga bari iwanyu n'abakene, kandi ntimukagambirire kugirira abandi nabi.”
11Nyamara abantu banze kumvira bagamika amajosi, biziba amatwi ngo batumva. 12Banangiye imitima yabo iba nk'urutare, banga kwita ku nyigisho n'amagambo Uhoraho Nyiringabo yabagejejeho atumye Mwuka wakoresheje abahanuzi ba kera. Bityo Uhoraho Nyiringabo arabarakarira cyane, 13maze aravuga ati: “Ubwo nabahamagaye bakanga kunyumvira, na bo barantabaje nanga kubumva. 14Nabatatanyirije mu mahanga batari bazi. Basiga igihugu cyabo ari amatongo, nta muntu ukinjiramo cyangwa ngo agisohokemo. Nuko icyo gihugu cy'igikundiro bagihindura amatongo.”
Цяпер абрана:
Zakariya 7: BIR
Пазнака
Капіяваць
Параўнаць
Падзяліцца
Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001