Zakariya 4
4
Iyerekwa rya gatanu: igitereko cy'amatara n'iminzenze
1Umumarayika twavuganaga aragaruka arankomanga nk'ukangura umuntu uri mu bitotsi. 2Arambaza ati: “Urabona iki?”
Ndamusubiza nti: “Ndabona igitereko cy'amatara cy'izahabu, gifite umukondo w'amavuta ku mutwe wacyo. Ku rugara rw'uwo mukondo, hari amatara arindwi afite imiyoboro irindwi ijyana amavuta mu ntambi zayo. 3Ndabona kandi iminzenze ibiri, umwe iburyo undi ibumoso bw'umukondo.”
4Nuko mbaza umumarayika twavuganaga nti: “Nyakubahwa, biriya bishushanya iki?”
5Na we ati: “Mbese ntubizi?”
Ndamusubiza nti: “Oya Nyakubahwa.”#5: Ibisobanuro by'iryo yerekwa bitangwa mu mirongo ya 10-14.
Amasezerano Zerubabeli yahawe
6Wa mumarayika ambwira kandi kugeza ubu butumwa kuri Zerubabeli#Zerubabeli: yari afitanye isano ya kure n'Umwami Dawidi. Bityo bagakeka ko ari we Mesiya bari bategereje. Reba 3.8 (sob); Ezayi 9.6; 11.1-2; Ezek 34.23,24; 37.24. ati: “Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:
‘Ububasha bwawe cyangwa imbaraga zawe,
si byo bizagushoboza umurimo wanjye,
ahubwo uzawushobozwa na Mwuka wanjye.’
7Zerubabeli we, ingorane#ingorane: bishoboka ko bari abanzi b'Abayahudi cyangwa ikirundo cy'ibyasenyutse ku Ngoro. zawe nubwo zingana umusozi nzazikuraho.
Ingoro yanjye uzayishyiraho ibuye ryo kuyisoza,
maze baritangarire bati:
‘Mbega ukuntu ari ryiza!
Mbega ukuntu ari ryiza! ’ ”
8Nuko Uhoraho arantuma ati: 9“Zerubabeli ni we washyize urufatiro kuri iyi Ngoro yanjye, kandi ni na we uzasoza imirimo y'ubwubatsi bwayo.
“Bityo muzamenya ko Uhoraho Nyiringabo ari we wantumye kuri mwe.
10“Erega ntawe ukwiye guhinyura imirimo y'ibanze y'umushinga,
ahubwo muzishima mubonye Zerubabeli ashoje Ingoro,
ayishyizeho rya buye ryatoranyijwe.”
Ibisobanuro by'iyerekwa rya gatanu
Wa mumarayika arambwira ati: “Ya matara arindwi wabonye, ashushanya amaso y'Uhoraho ugenzura isi yose kugira ngo arebe ibiyikorerwaho.”
11Ndongera ndamubaza nti: “Mbese iriya minzenze ibiri iri iburyo n'ibumoso bw'igitereko cy'amatara yo ishushanya iki?” 12Ndakomeza nti: “Naho se ariya mashami abiri y'iminzenze ari iruhande rw'imiheha ibiri y'izahabu, ijyana amavuta y'iminzenze mu mukondo yo ashushanya iki?”
13Na we ati: “Mbese na yo ntuzi icyo ashushanya?”
Ndamusubiza nti: “Oya Nyakubahwa.”
14Nuko arambwira ati: “Ariya mashami ashushanya ba bagabo#ba bagabo: ni Umutambyi mukuru Yeshuwa n'Umutegetsi Zerubabeli. babiri Nyagasani umugenga w'isi yose yatoranyije, akabasiga amavuta kugira ngo bamukorere.”
Цяпер абрана:
Zakariya 4: BIR
Пазнака
Капіяваць
Параўнаць
Падзяліцца
Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001