1
Mariko 5:34
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Mariko 5:25-26
Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose, ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi.
3
Mariko 5:29
Akiyikoraho, isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye.
4
Mariko 5:41
Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!»
5
Mariko 5:35-36
Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?» Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «Witinya! Upfa kwemera gusa!»
6
Mariko 5:8-9
Yezu koko yarayibwiraga ati «Roho mbi, va muri uyu muntu!» Maze arayibaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Iramusubiza iti «Nitwa Gitero, kuko turi nyinshi.»
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo