1
Mariko 4:39-40
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
«Mwigisha, nta cyo bigutwaye ko tugiye gushira?» Nuko arakanguka, akangara umuyaga, abwira inyanja ati «Ceceka! Tuza!» Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose. Hanyuma arababwira ati «Icyabateye ubwo bwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Mariko 4:41
Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati «Uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?»
3
Mariko 4:38
Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati
4
Mariko 4:24
Arongera aravuga ati «Mwitondere ibyo mwumva. Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho.
5
Mariko 4:26-27
Na none aravuga ati «Iby’Ingoma y’Imana byagereranywa n’umuntu watera imbuto mu gitaka. Yasinzira cyangwa yaba maso, haba nijoro cyangwa ku manywa, izo mbuto ntizihwema kumera no gukura, we atazi uko bigenda.
6
Mariko 4:23
Ufite amatwi yo kumva, niyumve!».
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo