1
Ivugururamategeko 28:1
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Niwumvira koko ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, wihatira gukurikiza amategeko yose ngushyikirije uyu munsi, Uhoraho Imana yawe azagusumbisha amahanga yose ari mu gihugu
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Ivugururamategeko 28:2
kandi dore imigisha yose izakumanukiraho, iguhame, mu rugero uzaba wumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe.
3
Ivugururamategeko 28:13
Uhoraho azagushyira mu mwanya wa mbere, ntazagushyira mu mwanya wa nyuma; uzahora ujya ejuru nta gusubira hasi, kubera ko uzaba wumviye amategeko y’Uhoraho Imana yawe ngushyikirije uyu munsi kugira ngo uyiteho kandi uyakurikize
4
Ivugururamategeko 28:12
Uhoraho azagukingurira ibigega bitangaje by’amazi yo mu ijuru rye, maze agushirize imvura igihe cyayo mu gihugu cyawe, ahe umugisha imirimo y’amaboko yawe. Uzajya uguriza amahanga menshi, ariko wowe ntuzakenera kuguza.
5
Ivugururamategeko 28:7
Abanzi nibahagurukira kugutera, Uhoraho azatuma batsindirwa imbere yawe; bazaza inzira imwe baguteye, baguhunge baciye inzira ndwi zinyuranye.
6
Ivugururamategeko 28:8
Uhoraho azategeka ko umugisha ukubaho, ari mu bigega byawe, ari no mu byo ukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
7
Ivugururamategeko 28:6
Uzagira umugisha igihe ugenda n’igihe ugaruka.
8
Ivugururamategeko 28:3
Uzagirira umugisha mu mugi, uzagirira umugisha no mu gasozi.
9
Ivugururamategeko 28:4
Umugisha uzaze ku bana bawe, ku myaka yo mu mirima yawe, ku matungo yawe, ku nka zawe zihaka no ku ntama zawe zonsa.
10
Ivugururamategeko 28:9
Uhoraho azakugira umuryango umweguriwe, nk’uko yabikurahiye, mu rugero uzaba witaye ku mategeko y’Uhoraho Imana yawe, maze ukagenda mu nzira akuyobora.
11
Ivugururamategeko 28:5
Umugisha uzaza mu kigega cyawe no mu nkono uvugiramo umutsima.
12
Ivugururamategeko 28:11
Uhoraho azaguha guhirwa, akugwirize abana, amatungo n’imyaka mu mirima, mu gihugu Uhoraho yarahiye abasokuruza bawe yuko azakiguha.
13
Ivugururamategeko 28:10
Amahanga yose ari ku isi azabona yuko witirirwa izina ry’Uhoraho, maze agutinye.
14
Ivugururamategeko 28:14
bityo ukirinda gutanira iburyo cyangwa ibumoso bw’inzira zose ngutegetse uyu munsi, kandi ntiwigere wohoka inyuma y’imana zindi kugira ngo uzikorere.
15
Ivugururamategeko 28:15
Ariko nutumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ngo wihatire gukurikiza amategeko ye yose n’amabwiriza ngushyikirije uyu munsi, dore imivumo yose izakuzaho, ikaguhama
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo