Abefeso 4:11-13
Abefeso 4:11-13 BYSB
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha, kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo


