1
Ibyahisuwe 2:4
Bibiliya Yera
BYSB
Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.
Palyginti
Naršyti Ibyahisuwe 2:4
2
Ibyahisuwe 2:5
Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana.
Naršyti Ibyahisuwe 2:5
3
Ibyahisuwe 2:10
Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y'imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry'ubugingo.’
Naršyti Ibyahisuwe 2:10
4
Ibyahisuwe 2:7
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana.
Naršyti Ibyahisuwe 2:7
5
Ibyahisuwe 2:2
‘Nzi imirimo yawe n'umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n'uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma.
Naršyti Ibyahisuwe 2:2
6
Ibyahisuwe 2:3
Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.
Naršyti Ibyahisuwe 2:3
7
Ibyahisuwe 2:17
“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n'ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese keretse urihabwa.
Naršyti Ibyahisuwe 2:17