1
Ibyahisuwe 12:11
Bibiliya Yera
BYSB
Na bo bamuneshesheje amaraso y'Umwana w'Intama n'ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.
Palyginti
Naršyti Ibyahisuwe 12:11
2
Ibyahisuwe 12:10
Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n'ubushobozi n'ubwami bw'Imana yacu n'ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y'Imana yacu.
Naršyti Ibyahisuwe 12:10
3
Ibyahisuwe 12:9
Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.
Naršyti Ibyahisuwe 12:9
4
Ibyahisuwe 12:12
Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
Naršyti Ibyahisuwe 12:12
5
Ibyahisuwe 12:7
Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n'abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n'abamarayika bacyo.
Naršyti Ibyahisuwe 12:7
6
Ibyahisuwe 12:17
Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.
Naršyti Ibyahisuwe 12:17
7
Ibyahisuwe 12:1-2
Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y'ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry'inyenyeri cumi n'ebyiri, kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n'ibise.
Naršyti Ibyahisuwe 12:1-2
8
Ibyahisuwe 12:5-6
Abyara umwana w'umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y'icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo. Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n'Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.
Naršyti Ibyahisuwe 12:5-6
9
Ibyahisuwe 12:3-4
Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n'amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy'inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y'uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.
Naršyti Ibyahisuwe 12:3-4
10
Ibyahisuwe 12:14-16
Umugore ahabwa amababa abiri y'ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n'ibihe n'igice cy'igihe, arindwa icyo kiyoka. Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk'uruzi inyuma y'uwo mugore kugira ngo amutembane. Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye.
Naršyti Ibyahisuwe 12:14-16