1
Yakobo 1:2-3
Bibiliya Yera
BYSB
Bene Data, mwemere ko ari iby'ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n'ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana.
Palyginti
Naršyti Yakobo 1:2-3
2
Yakobo 1:5
Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa.
Naršyti Yakobo 1:5
3
Yakobo 1:19
Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara
Naršyti Yakobo 1:19
4
Yakobo 1:4
Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzeho na gato.
Naršyti Yakobo 1:4
5
Yakobo 1:22
Ariko rero mujye mukora iby'iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka
Naršyti Yakobo 1:22
6
Yakobo 1:12
Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry'ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.
Naršyti Yakobo 1:12
7
Yakobo 1:17
Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka.
Naršyti Yakobo 1:17
8
Yakobo 1:23-24
kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa.
Naršyti Yakobo 1:23-24
9
Yakobo 1:27
Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y'Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n'abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n'iby'isi.
Naršyti Yakobo 1:27
10
Yakobo 1:13-14
Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka.
Naršyti Yakobo 1:13-14
11
Yakobo 1:9
Mwene Data w'umukene yishimire yuko afite isumbwe
Naršyti Yakobo 1:9