1
2 Timoteyo 4:7
Bibiliya Yera
BYSB
Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.
Palyginti
Naršyti 2 Timoteyo 4:7
2
2 Timoteyo 4:2
Ubwirize abantu ijambo ry'Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha
Naršyti 2 Timoteyo 4:2
3
2 Timoteyo 4:3-4
kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n'irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y'ibinyoma.
Naršyti 2 Timoteyo 4:3-4
4
2 Timoteyo 4:5
Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby'Imana.
Naršyti 2 Timoteyo 4:5
5
2 Timoteyo 4:8
Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.
Naršyti 2 Timoteyo 4:8