1
2 Abatesalonike 2:3
Bibiliya Yera
BYSB
Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.
Palyginti
Naršyti 2 Abatesalonike 2:3
2
2 Abatesalonike 2:13
Ariko bene Data bakundwa n'Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.
Naršyti 2 Abatesalonike 2:13
3
2 Abatesalonike 2:4
Ni umubisha wishyira hejuru y'icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw'Imana, yiyerekane ko ari Imana.
Naršyti 2 Abatesalonike 2:4
4
2 Abatesalonike 2:16-17
Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n'Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry'iteka ryose n'ibyiringiro byiza, ku bw'ubuntu bwayo ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n'amagambo yose meza.
Naršyti 2 Abatesalonike 2:16-17
5
2 Abatesalonike 2:11
Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma
Naršyti 2 Abatesalonike 2:11
6
2 Abatesalonike 2:9-10
Kuza k'uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n'ibimenyetso n'ibitangaza by'ibinyoma, n'ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.
Naršyti 2 Abatesalonike 2:9-10
7
2 Abatesalonike 2:7
kuko amayoberane y'ubugome n'ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.
Naršyti 2 Abatesalonike 2:7