Nehemiya 12

12
Amazina y’abaherezabitambo n’abalevi
1Dore abaherezabitambo n’abalevi bazanye na Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe: ni Seraya, Yirimeya, Ezira, 2Amariya, Maluki, Hatushi, 3Shekaniya, Rehumu, Meremoti, 4Ido, Ginetoni, Abiya, 5Miyamini, Madiya, Biliga, 6Shemaya, Yoyaribu, Yedaya, 7Salu, Amoki, Hilikiya na Yedaya. Abo bari abatware b’abaherezabitambo n’ab’abavandimwe babo, mu gihe cya Yozuwe.
8Abalevi ni Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli, Sherebiya, Yehuda, na Mataniya; ni we wateraga indirimbo z’ibisingizo hamwe n’abavandimwe be. 9Naho Bakibukiya na Uni hamwe n’abavandimwe babo, babahagararaga imbere, buri wese mu cyiciro cye.
10Yozuwe abyara Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada, 11Yoyada abyara Yonatani, Yonatani abyara Yaduwa.
12Abaherezabitambo bari abatware b’amazu yabo mu gihe cya Yoyakimu ni aba: kwa Seraya ni Meraya; kwa Yirimeya ni Hananiya; 13kwa Ezira ni Meshulamu; kwa Amariya ni Yehohanani; 14kwa Maluki ni Yonatani; kwa Shekaniya ni Yozefu; 15kwa Harimu ni Adina; kwa Merayoti ni Helikayi; 16kwa Ido ni Zekariya; kwa Ginetoni ni Meshulamu; 17kwa Abiya ni Zikiri; kwa Minyamini ni . . . ; kwa Moyadiya ni Pilitayi; 18kwa Biliga ni Shamuwa; kwa Shemaya ni Yehonatani; 19kwa Yoyaribu ni Matenayi; kwa Yedaya ni Uzi; 20kwa Salayi ni Kalayi; kwa Amoki ni Eberi; 21kwa Hilikiya ni Hashabiya; kwa Yedaya ni Netaneli.
22Mu gihe cya ba Eliyashibu, Yoyada, Yohanani na Yaduwa, ni ho abatware b’amazu y’abaherezabitambo banditswe, kugeza ku ngoma ya Dariyusi, umwami w’Abaperisi. 23Bene Levi babaye abatware b’amazu, na bo banditswe mu gitabo cy’Amateka, kugeza mu gihe cya Yohanani mwene Eliyashibu.
24Abatware b’abalevi ni aba: Hashabiya, Sherebiya, Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli; bahagararaga bateganye n’abavandimwe babo, nk’uko Musa, umuntu w’Imana, yabitegetse, maze bagatera indirimbo zo gusingiza no gushimira, bakikiranya. 25Naho Mataniya, Bakibukiya, Obadiya, Meshulamu, Talimoni na Akubu, bo bari abanyanzugi; bakarinda amazu y’ububiko yari hafi y’amarembo.
26Babayeho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yozuwe, mwene Yosadaki; ni na bwo Nehemiya yari umutware, naho Ezira ari umuherezabitambo n’umwigishamategeko.
VI. ITAHWA RY’INKIKE ZA YERUZALEMU
Ibirori byo gutaha inkike za Yeruzalemu#12.26 Ibirori . . . Yeruzalemu: ubirebye, aka gace karondora ibirori byo gutaha inkike za Yeruzalemu, kagombye guhita gakurikira umutwe wa 6,16. Nyamara umwanditsi w’iki gitabo, yashatse kubanza kudutekerereza ukuntu Yeruzalemu yongeye guturwa n’Abayahudi bari bamaze gutahuka (7.4–72 na 11,1—12.26), ndetse n’ukuntu Ezira yatangarije Amategeko y’Imana mu ruhame (8.1—10.40). Bityo, imirimo yose yo kuvugurura Yeruzalemu n’iyobokamana, isozwa mu byishimo n’ibirori.
27Igihe cyo gutaha inkike za Yeruzalemu kigeze, bajya gushaka abalevi aho babaga mu migi yabo ngo babazane i Yeruzalemu, kugira ngo baze bahimbaze ibyo birori, baririmbe indirimbo z’ibisingizo bavuza ibyuma birangira, inanga n’imiduri. 28Abaririmbyi, bene Levi, bakoranira i Yeruzalemu bavuye mu turere tuyikikije; baje baturutse mu nsisiro za Netofa, 29i Beti‐Giligali no mu misozi ya Geba na Azimaweti. Koko kandi abaririmbyi bari barubatse insisiro zabo mu karere ka Yeruzalemu.
30Nuko abaherezabitambo n’abalevi barisukura; hanyuma basukura n’imbaga yose, ndetse n’amarembo n’inkike zose.
31Nyuma y’ibyo, nuriza abatware ba Yuda bajya hejuru ku nkike#12.31 hejuru ku nkike: inkike zizenguruka umugi wa Yeruzalemu, zari zifite uburebure buri hagati ya m 6 na m 10. Ikindi kandi, na zo ubwazo ni ngari cyane, kandi hejuru zirashashe ku buryo abantu bashobora kuhatambagira nta nkomyi. Reba ku ikarita ya 5., maze abaririmbyi na bo mbagabanyamo imitwe ibiri. Abo mu mutwe wa mbere banyura iburyo bagenda hejuru y’urukuta, berekeza ku Irembo ry’Imyanda. 32Inyuma yabo hakurikiraho Hoshaya, ari kumwe n’igice cya kabiri cy’abatware ba Yuda, 33hamwe na Azariya, Ezira, Meshulamu, 34Yehuda, Miyamini, Shemaya na Yirimeya, 35bari batoranyijwe mu baherezabitambo, kandi bafite amakondera. Bakurikirwa na Zekariya mwene Yonatani, mwene Shemaya, mwene Mataniya, mwene Mikaya, mwene Zakuri, mwene Asafu, 36hamwe n’abavandimwe be, Shemaya, Azareli, Milalayi, Gilalayi, Mayi, Netaneli, Yehuda, na Hanani; bose bafite ibikoresho byo kuririmba, nk’uko byategetswe na Dawudi umugaragu w’Imana. Ubwo kandi Ezira umwigishamategeko, ni we wari ubarangaje imbere. 37Bageze ku Irembo ry’Isoko, barombereza inzira, bazamuka ku madarajya y’umurwa wa Dawudi, barurira bajya hejuru y’inkike ibangikanye n’ingoro ya Dawudi, barakomeza baragenda maze bagera ku Irembo ry’Amazi, mu burasirazuba.
38Undi mutwe w’abaririmbyi, wo ugana ibumoso. Nanjye ubwanjye ndabakurikira, hamwe n’ikindi gice cya kabiri cy’abatware b’umuryango; tugenda hejuru y’inkike kuva ku munara w’Amatanura kugera ku Nkike Ngari. 39Turakomeza no hejuru y’Irembo rya Efurayimu, irya Yeshana n’iry’Amafi, turombereza inzira tugera ku munara wa Hananeli no ku uw’Ijana, maze tunyura ku Irembo ry’Intama, tugeze ku Irembo ry’Abarinzi turahagarara.
40Nuko ya mitwe yombi iraza, yinjira mu Ngoro y’Imana, bafata imyanya; nanjye ninjirana n’igice cya kabiri cy’abatware twari kumwe. 41Hari kandi n’abaherezabitambo: Eliyakimu, Maseya, Minyamini, Mikaya, Eliyonayi, Zekariya, na Hananiya, bari bafite amakondera; 42hamwe na Maseya, Shemaya, Eleyazari, Uzi, Yehohanani, Malikiya, Elamu na Ezeri. Nuko abaririmbyi baratangira bararirimba, bayobowe na Yizirahiya. 43Maze uwo munsi batura ibitambo bitagira ingano kandi barishima cyane, kuko Imana yari yabahaye ikibanezereza. Abagore n’abana na bo barishima cyane; maze ibyishimo bya Yeruzalemu biramenyekana, bigera no mu misozi ya kure.
Umugabane w’abaherezabitambo n’abalevi
44Uwo munsi nyine, hashyirwaho abantu bashinzwe kurinda ibyumba bibikwamo amaturo, imiganura n’ibice bya cumi; kugira ngo bajye babikoranyirizamo ibyasaruzwaga mu migi, biteganyirijwe abaherezabitambo n’abalevi, nk’uko amategeko abigena. Koko kandi Yuda yari ishyigikiye umuherezabitambo cyangwa umulevi wese wabaga ari ku gihe. 45Bakoreraga Imana kandi bakarangiza n’imihango yo gusukura, babifashijwemo n’abaririmbyi n’abanyanzugi, bose bakabigenza uko Dawudi na Salomoni umuhungu we, bari barabitegetse. 46N’ubundi koko kuva na kera, mu gihe Dawudi yari akiriho, Asafu ni we wari umutware w’abaririmbyi, kandi bari barahimbye n’indirimbo z’ibisingizo n’izo gushimira. 47Ikindi kandi, no mu gihe cya Zorobabeli na Nehemiya, Israheli yatangaga umugabane wa buri munsi ugenewe abaririmbyi n’abanyanzugi. Naho abalevi bashyikirizwaga amaturo matagatifu, na bo bakayahamo bene Aroni umugabane ubagenewe.

Currently Selected:

Nehemiya 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy