Nehemiya 13

13
Abanyamahanga ntibemewe mu ikoraniro ry’Abayisraheli
1Uwo munsi kandi, basomera imbaga yose igitabo cya Musa maze bagisangamo ahanditswe ngo «Umuhamoni n’Umumowabu ntibazinjire na rimwe mu ikoraniro ry’Imana, 2kuko batasanganije Israheli umugati n’amazi, ahubwo bakagurira Balamu ngo ayivume, ariko iyo mivumo Imana ikayibahinduriramo imigisha.»#13.2 imigisha: reba Ivug 23,4–6. 3Ngo bumve iryo tegeko, bahera ko barobanura muri Israheli abanyamahanga bose bari babivanzemo.
VII. NEHEMIYA YUBAHISHA AMATEGEKO
Urugendo rwa kabiri rwa Nehemiya
4Muri icyo gihe, umuherezabitambo Eliyashibu ni we wari ushinzwe gucunga ibyumba byometse ku Ngoro y’Imana yacu. Kubera ko yari mwene wabo wa Tobiya, 5amutiza icyumba kinini bari basanzwe babikamo amaturo, imibavu, ibikoresho, ibice bya cumi by’ingano, divayi nshya n’amavuta, hamwe n’ibyabaga biteganyirijwe abalevi, abaririmbyi n’abanyanzugi, n’ibigenewe abaherezabitambo. 6Ibyo byose byabaye ntari i Yeruzalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri w’ingoma ye, nari nasanze umwami Aritashuweru. Nuko mpamaze iminsi, nsaba umwami uruhusa, ngaruka i Yeruzalemu#13.6 ngaruka i Yeruzalemu: ntituzi igihe Nehemiya yongeye kumarana n’umwami w’Abaperisi. Yagarutse i Yeruzalemu ashavuzwa cyane no kubona ko amategeko y’Uhoraho atubahirizwa uko bikwiye; ahagurukira kubirwanya..
7Mpageze menya ko Eliyashibu yakoze ishyano, agatiza Tobiya icyumba cyo mu gikari cy’Ingoro. 8Birandakaza cyane, maze njugunyanga hanze ibyo Tobiya yari yabitse muri icyo cyumba byose. 9Hanyuma ntegeka ko basukura ibyumba, bakabisubizamo ibikoresho by’Ingoro y’Imana, hamwe n’amaturo n’imibavu.
Nehemiya avugurura itegeko ryo gutanga umugabane w’abalevi
10Nongera kumenya ko imigabane igenewe abalevi itatanzwe#13.10 itatanzwe: ugereranyije n’ibivugwa muri 12,44–47, Abayahudi bari baradohotse bikabije. Mu myaka mike cyane, ya mico myiza Nehemiya yari yarabatoje bahise bayita, ntibagira na busa bongera gufashisha Ingoro., maze bituma abalevi n’abaririmbyi bata imirimo yabo, buri wese yisubirira mu isambu ye. 11Nuko ntonganya cyane abatware, ndababwira nti «Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y’Imana isigara aho yonyine?» Nkoranya abalevi n’abaririmbyi, maze mbasubiza ku mirimo yabo; 12na Yuda yose izana ingano, hamwe na divayi nshya n’amavuta y’imizeti, maze bishyirwa mu byumba by’ububiko. 13Hanyuma ibyo byumba by’ububiko mbishinga Sheremiya umuherezabitambo, Sadoki umwanditsi, na Pedaya, umwe mu balevi, hamwe na Hanani mwene Zakuri, mwene Mataniya; kuko bose bari bazwiho kuba inyangamugayo. Bari bashinzwe kugabanya ayo maturo, mu bavandimwe babo.
14Mana yanjye, urajye unyibuka kubera ibyo nakoze, kandi ntuzibagirwe umurava nagize mu gukorera Ingoro yawe, nkayubahiriza.
Nehemiya avugurura amategeko yerekeye isabato
15Muri iyo minsi kandi, nkajya mbona abantu bamwe bo muri Yuda barabyiganira ku rwengero ku munsi w’isabato, naho abandi bahekesheje indogobe za divayi, imizabibu, imitini hamwe n’iyindi mitwaro y’amoko yose; bagiye kubicururiza i Yeruzalemu ku munsi w’isabato. Nuko mpita mbihanangiriza bariho bacuruza.
16Hari kandi n’Abanyatiri bari batuye i Yeruzalemu, bagatumiza amafi n’ibindi by’amoko yose, bakabihacururiza ku munsi w’isabato, babigura n’abantu bo muri Yuda. 17Nuko ntonganya abanyacyubahiro bo muri Yuda, maze ndababwira nti «Mbega ngo murakora ishyano mugatesha agaciro umunsi w’isabato! 18Abasokuruza banyu se, na bo si ko babigenje, bigatuma Imana iduteza ibi byago, ikabiteza n’uyu mugi? None namwe murashaka gukaza uburakari ifitiye Israheli, mwanga kubahiriza umunsi w’isabato!»
19Sabato iraye iri bube, mu mugoroba w’akabwibwi#13.19 mu mugoroba w’akabwibwi: isabato yatangiraga mu mugoroba w’akabwibwi w’umunsi wa 6 w’icyumweru, izuba rimaze kurenga. Ibyerekeye isabato birebe mu Iyim 20,8–11; Ivug 5,12–15; Ibar 15,32–36; Yer 17,19–27., ntegeka ko inzugi za Yeruzalemu bazikinga, bakazishyiraho ibihindizo maze zikazakingurwa sabato irangiye; ndetse nshyiraho n’abarinzi kugira ngo hatagira umutwaro n’umwe uzinjizwa kuri uwo munsi. 20Nuko abacuruzaga n’abadandazaga ibintu by’amoko yose, baguma inyuma y’umugi wa Yeruzalemu, bamwe baharara ijoro rimwe, abandi abiri. 21Maze ndabihanangiriza, ndababwira nti «Ni iki cyatumye muza kurara inyuma y’inkike? Muramenye! Nimwongera nzabafatisha!» Nuko kuva ubwo ntibongera kugaruka ku munsi w’isabato. 22Hanyuma ntegeka abalevi kwisukura no kujya kurinda amarembo, kugira ngo umunsi w’isabato wubahirizwe.
Mana yanjye, n’ibyo bizatume ujya uhora unyibuka, maze unyirindire kubera ubudahemuka bwawe butagereranywa.
Nehemiya yamagana gushyingirana n’abanyamahanga
23Muri iyo minsi kandi, nkabona Abayahudi bari barashatse abagore b’Abashidodi, Abahamoni, n’Abamowabu. 24Igice cya kabiri cy’abana babo bavuga igishidodi cyangwa se urundi rurimi rwo mu mahanga; batazi kuvuga ikiyahudi#13.24 ikiyahudi: mu bana babo, bamwe bavugaga icyaramu cyangwa se urundi rurimi rwo mu mahanga, naho abari bakivuga igihebureyi, bagendaga barushaho kugabanuka. Reba 8,8 n’igisob.. 25Nuko ndabatonganya, ndabavumagura, ndetse bamwe ndabakubita, mbapfura n’imisatsi; maze mbarahira Imana, mvuga nti «Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, kandi n’ababo ntimukabarongore cyangwa se ngo mubashakire abahungu banyu. 26Mbese si nk’uko Salomoni, umwami wa Israheli, yacumuye? Nyamara kandi, no mu mahanga menshi atabarika, nta wundi mwami wahwanye na we; Imana yaramwikundiye, maze imugira umwami wa Israheli yose. 27None namwe tubemerere, mukomeze muhemukire Imana; mukore ishyano mushaka abagore b’abanyamahanga?»
Ibindi Nehemiya yakoze
28Ubwo mperako nirukana umwe mu bahungu ba Yoyada mwene Eliyashibu, umuherezabitambo mukuru, wari umukwe wa Sanabalati w’Umuhoroni maze ndamumenesha.
29Mana yanjye, urajye ubibuka kubera ko batesheje agaciro umurimo w’ubuherezabitambo, bakandavuza isezerano wagiranye n’abaherezabitambo n’abalevi.
30Nuko mbatandukanya n’uwitwa umunyamahanga wese, maze abaherezabitambo n’abalevi mbaha amabwiriza, agenga buri wese mu murimo we. 31Hanyuma nshyiraho n’andi mabwiriza, agena uko amaturo y’inkwi hamwe n’ay’imbuto zizera mbere bizajya bigemurwa.
Mana yanjye, urajye unyibuka, maze uzanyiture iyo neza!

Currently Selected:

Nehemiya 13: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy