Nehemiya 11

11
V. INTONDEKE Y’ABATUYE I YERUZALEMU N’AHAHAKIKIJE
Amazina y’Abayahudi baje gutura muri Yeruzalemu
1Nuko abatware b’umuryango wose baraza batura i Yeruzalemu. Rubanda basigaye bo, hakoreshwa ubufindo kugira ngo ku bantu icumi, umwe aze ature muri Yeruzalemu, umugi mutagatifu, naho icyenda bandi bagume mu migi yabo. 2Imbaga ishimira abantu bose bari biyemeje kuza gutura i Yeruzalemu, babyishakiye#11.2 babyishakiye: abenshi mu Bayahudi bashakaga kwibera mu nsisiro zikikije Yeruzalemu, bakigumira mu masambu yabo aho kujya gutura muri uwo mugi wari ukigwiriyemo amatongo. Ni na cyo cyatumye imbaga ishimira abantu bose bari biyemeje kujya gutura i Yeruzalemu, babyishakiye..
3Dore amazina y’abatware bo muri ako karere biyemeje gutura i Yeruzalemu. Naho Abayisraheli bandi, baba abaherezabitambo, abalevi, abahereza cyangwa se abahungu b’abagaragu ba Salomoni, bo bakwiriye imigi ya Yuda, buri wese atura mu isambu ye. 4I Yeruzalemu hatuwe na bene Yuda hamwe na bene Benyamini:
Muri bene Yuda ni: Ataya mwene Uziya, mwene Zekariya, mwene Amariya, mwene Shefatiya, mwene Mahalaleli wo muri bene Pereshi; 5na Maseya mwene Baruki, mwene Kolihoze, mwene Hazaya, mwene Adaya, mwene Yoyaribu, mwene Zekariya, mwene Shela. 6Bene Pereshi bose batuye i Yeruzalemu, bari abagabo 468 b’intwari.
7Naho bene Benyamini, ni Salu mwene Meshulamu, mwene Yowedi, mwene Pedaya, mwene Kolaya, mwene Maseya, mwene Itiyeli, mwene Yeshaya, 8hamwe n’abavandimwe be Gabayi na Salayi; bose hamwe bakaba 928. 9Yoweli mwene Zikuri yari umutegeka wabo, naho Yehuda mwene Hasenuwa akaba uwa kabiri mu butegetsi bw’umugi.
10Mu baherezabitambo, ni Yedaya mwene Yoyaribu, Yakini, 11Seraya mwene Hilikiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubi wategekaga Ingoro y’Imana, 12hamwe n’abavandimwe babo bakoraga mu Ngoro y’Imana; bose hamwe bakaba 822. Hari Adaya mwene Yerohamu, mwene Pelaliya, mwene Amisi, mwene Zekariya, mwene Pashuru, mwene Malikiya, 13n’abavandimwe be b’abatware b’amazu; bose hamwe bari 242. Hari na Amasayi mwene Azareli, mwene Ahizayi, mwene Meshilemoti, mwene Imeri, 14n’abavandimwe be, bose hamwe bari abagabo 128 b’intwari. Umutegeka wabo yari Zabadiyeli mwene Hagadoli.
15Mu Balevi, ni Shemaya mwene Hashubi, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya, mwene Buni, 16hamwe na Shabatayi na Yozabadi, bari abatware b’abalevi, bashinzwe imirimo yo hanze ku Ngoro y’Imana. 17Hari Mataniya mwene Mika, mwene Zabadi, mwene Asafu wayoboraga indirimbo, agatera isengesho ryo gushimira. Hari na Bakibukiya uwa kabiri mu bavandimwe be, na Abuda mwene Shamuwa, mwene Galali, mwene Yedutuni. 18Abalevi bose bari batuye mu Murwa Mutagatifu ni 284.
19Mu banyanzugi, ni Akubu, Talimoni hamwe n’abavandimwe babo barindaga amarembo, bose hamwe bari 172.
20Naho abandi Bayisraheli basigaye, abaherezabitambo n’abalevi, bo bakwiriye mu migi ya Yuda, buri wese atura mu munani we.
21Abahereza bari batuye muri Ofeli; Siha na Gishipa bakaba abatware babo. 22Umutware w’abalevi b’i Yeruzalemu yari Uzi, mwene Bani, mwene Hashabiya, mwene Mataniya, mwene Mika; yari umwe muri bene Asafu, baririmbaga mu Ngoro y’Imana. 23Koko kandi umwami yari yarabahaye amategeko n’amabwiriza kugira ngo buri munsi bashobore kurangiza neza uwo murimo wabo w’abaririmbyi. 24Petahiya mwene Meshezabeli wo muri bene Zerahi, mwene Yehuda, ni we wahagarariraga umwami, agakemura ibibazo byose byerekeye imbaga.
Abatatuye i Yeruzalemu
25Naho mu nsisiro zo ku misozi, Abayuda batuye i Kiriyati‐Araba no mu midugudu yaho; i Diboni no mu midugudu yaho, i Yekabuseli no mu nsisiro zaho; 26i Yeshuwa, i Molada, i Betipeleti, 27i Hasari‐Shuwali, i Berisheba no mu midugudu yaho; 28i Sikilage, i Mekona no mu nsisiro zaho; 29i Eni‐Rimoni, i Soreya, i Yarimuti, 30i Zanowa, i Adulamu no mu midugudu yaho; i Lakishi no mu misozi yaho; i Azeka no mu midugudu yaho. Batura kuva i Berisheba kugeza ku kabande ka Hinomu.
31Ababenyamini bo batuye bahereye i Geba, i Mikimasi, i Aya, i Beteli no mu midugudu yaho; 32i Anatoti, i Nobu, i Ananiya, 33i Hasori, i Rama, i Gitayimu, 34i Hadidi, i Seboyimu, i Nebalati, 35i Lodi n’i Ono, ku kibaya cy’abashongesha ibyuma. 36Bamwe mu balevi bo mu turere twa Yuda, bajya guturana n’Ababenyamini.

Currently Selected:

Nehemiya 11: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy