1
Abaroma 6:23
Bibiliya Yera
BYSB
kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
比較
Abaroma 6:23で検索
2
Abaroma 6:14
Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n'amategeko, ahubwo mutwarwa n'ubuntu.
Abaroma 6:14で検索
3
Abaroma 6:4
Nuko rero, ku bw'umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk'uko Kristo yazuwe n'ubwiza bwa Data wa twese, abe ari na ko natwe tugendera mu bugingo bushya.
Abaroma 6:4で検索
4
Abaroma 6:13
Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk'abazuke, n'ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.
Abaroma 6:13で検索
5
Abaroma 6:6
Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha
Abaroma 6:6で検索
6
Abaroma 6:11
Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu.
Abaroma 6:11で検索
7
Abaroma 6:1-2
Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?
Abaroma 6:1-2で検索
8
Abaroma 6:16
Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?
Abaroma 6:16で検索
9
Abaroma 6:17-18
Ariko Imana ishimwe kuko nubwo mwari imbata z'ibyaha, mwumviye ibyo mwigishijwe mubikuye ku mutima, maze mubātuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka.
Abaroma 6:17-18で検索