1
Matayo 7:7
Bibiliya Yera
BYSB
“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.
比較
Matayo 7:7で検索
2
Matayo 7:8
Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.
Matayo 7:8で検索
3
Matayo 7:24
“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare
Matayo 7:24で検索
4
Matayo 7:12
“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n'ibyahanuwe.
Matayo 7:12で検索
5
Matayo 7:14
Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.
Matayo 7:14で検索
6
Matayo 7:13
“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.
Matayo 7:13で検索
7
Matayo 7:11
Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?
Matayo 7:11で検索
8
Matayo 7:1-2
“Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.
Matayo 7:1-2で検索
9
Matayo 7:26
“Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi
Matayo 7:26で検索
10
Matayo 7:3-4
Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe?
Matayo 7:3-4で検索
11
Matayo 7:15-16
“Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku gitovu?
Matayo 7:15-16で検索
12
Matayo 7:17
Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.
Matayo 7:17で検索
13
Matayo 7:18
Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.
Matayo 7:18で検索
14
Matayo 7:19
Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.
Matayo 7:19で検索