1
Hozeya 1:2
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Intangiriro y’amagambo Uhoraho yabwiye Hozeya. Uhoraho abwira Hozeya, ati «Genda ushake umugore w’indaya, uzakubyarira abana bameze nka we, kuko iki gihugu kigize indaya, kikirengagiza Uhoraho.»
2
Hozeya 1:7
Naho inzu ya Yuda yo nzayigirira impuhwe, maze mbakize, jyewe Uhoraho, Imana yabo. Nta bwo rero nzabakiza nkoresheje umuheto, inkota cyangwa ngo ndeme intambara, nta n’ubwo nzakoresha amafarasi cyangwa abayagenderaho.»