1
Abafilipi 4:6
Bibiliya Yera
BYSB
Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n'Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.
Comparer
Explorer Abafilipi 4:6
2
Abafilipi 4:7
Nuko amahoro y'Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n'ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.
Explorer Abafilipi 4:7
3
Abafilipi 4:8
Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.
Explorer Abafilipi 4:8
4
Abafilipi 4:13
Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Explorer Abafilipi 4:13
5
Abafilipi 4:4
Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
Explorer Abafilipi 4:4
6
Abafilipi 4:19
Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk'uko ubutunzi bw'ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.
Explorer Abafilipi 4:19
7
Abafilipi 4:9
Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n'ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe.
Explorer Abafilipi 4:9
8
Abafilipi 4:5
Ineza yanyu imenywe n'abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.
Explorer Abafilipi 4:5
9
Abafilipi 4:12
Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n'aho naba ndi hose n'uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.
Explorer Abafilipi 4:12
10
Abafilipi 4:11
Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite.
Explorer Abafilipi 4:11