1
Abefeso 2:10
Bibiliya Yera
BYSB
kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Comparer
Explorer Abefeso 2:10
2
Abefeso 2:8-9
Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira
Explorer Abefeso 2:8-9
3
Abefeso 2:4-5
Ariko Imana kuko ari umutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije)
Explorer Abefeso 2:4-5
4
Abefeso 2:6
nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu
Explorer Abefeso 2:6
5
Abefeso 2:19-20
Nuko ntimukiri abashyitsi n'abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n'abera ndetse muri abo mu nzu y'Imana, kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.
Explorer Abefeso 2:19-20