YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 11

11
1Bwatumye bagera ku migambi yabo,
babikesheje umuhanuzi mutagatifu#11.1 umuhanuzi mutagatifu: ni Musa, wa wundi uvugwa mu Ivug 18,15.18.;
2bambukiranya ubutayu budatuwe,
maze bashinga amahema yabo ahantu hatigeze hagendwa;
3bahangana n’abanzi babo kandi bahashya ababarwanyaga.
Igitangaza cy’amazi: Urupfu rw’Abanyamisiri n’agakiza k’Abayisraheli
4Bagize inyota maze baragutakambira;
urutare ruhanamye rubaha amazi#11.4 rubaha amazi: reba Iyim 17,1–7 na Ibar 20,2–13.,
ibuye rikomeye ribamara inyota;
5nuko ibyo abanzi babo bahanishijwe,
biba ari byo bibagoboka bageze ahaga.
6Igihano cy’Abanyamisiri bari biyemeje kubicira abana,
cyabaye uruzi rwahindutse amaraso avanzemo icyondo.
7Ariko abawe, wabahaye amazi menshi,
mu gihe batari bayiteze na gato,
8umaze kubicisha inyota
ngo bumve ukuntu wahannye abanzi babo.
9Koko rero, bahereye kuri uko kugeragezwa kwabo,
kwari kugamije kubakosorana impuhwe,
bumvise ukuntu abagome bapfuye urw’agashinyaguro,
bamaze gucirwa urubanza rukaze.
10Abawe wabagerageje nk’umubyeyi ubaburira,
naho abo bagome ubahana wihanukiriye, nk’umwami uciye iteka.
11Baba hafi cyangwa kure, bababaye kimwe,
12bagira agahinda k’ingerekerane,
kavanze n’amaganya yo kwibuka ibyababayeho,
13kuko bamenye ko igihano bo bahanishijwe,
abandi cyabaviriyemo amahirwe,
bumva batyo ko ari inkunga ya Nyagasani.
14Nuko uwo kera bari baranitse ku gahinga,
hanyuma bakamwirukana bamuha urw’amenyo,
ni we wabakangaranyije ibihe bimaze kugera,
kuko bari baragize inyota
iruse kure iyo intungane zagize.
Imana yorohera Abanyamisiri
15Kubera ibitekerezo byabo bifutamye bikururwa n’ubugome bwabo,
byabayobeje kugeza aho bashengerera inyamaswa#11.15 bashengerera inyamaswa: Abanyamisiri bakundaga kwerekanira ibigirwamana byabo mu mashusho y’inyamaswa (mbese nk’ikimasa cyangwa inyana, imbwebwe, injangwe, ingona, imvubu, inzoka cyangwa umuserebanya). Umwanditsi rero arahera kuri bya byago byose byagwiririye Misiri, akaboneraho kubikabiriza avuga ko za nyamaswa, ari byo bigirwamana basengaga, zahindutse ibikoko by’inkazi maze birabarimbura.
zikurura ku butaka zitanagira ubwenge,
n’ibindi bikoko biteye ishozi,
wabahanishije kubateza inyamaswa nyinshi zitagira ubwenge,
16kugira ngo bamenye ko urwishigishiye arusoma.
17Nyamara ikiganza cyawe cy’impangare nticyahindagana,
cyo cyaremye isi kiyikuye mu busa,
mu kubateza ibirura bitabarika n’intare z’inkazi,
18cyangwa ibikoko bitazwi byuzuye uburakari
byaremewe kuzuza uwo mugambi,
bishobora kurekura umwuka utwika ukanuka nabi,
cyangwa amaso yabyo agatera ibishashi bikaze.
19Usibye rero ko izo nyamaswa zashoboraga kubica nabi,
hari n’abicwaga n’ubwoba, bakibona uko ziteye.
20Uretse n’ibyo, bari no guhirikwa n’akayaga gahuhera,
bitewe n’ubutabera bwawe bwabakurikiranaga,
cyangwa bagatatanywa n’umwuka w’ububasha bwawe.
Ariko byose wabigennye ku rugero, ku mubare, no ku gipimo.
Icyateye Imana kuborohera
21Ububasha bwawe butagereranywa buhora bukugaragiye;
ni nde rero uzahangana n’imbaraga z’ukuboko kwawe?
22Koko, isi yose iri imbere yawe,
nk’agakungugu katahungabanya umunzani
cyangwa nk’agatonyanga k’urume kaguye ku butaka.
23Nyamara ugirira bose impuhwe kuko ushobora byose,
ukirengagiza ibyaha by’abantu kugira ngo babone kwisubiraho.
24Ukunda ibiremwa byose kandi nta na kimwe uhigika mu byo waremye,
kuko iyo ugira icyo wanga muri byo, utari kwirirwa ukirema.
25None se ni ikihe kiremwa cyari kubaho utabishatse?
Cyangwa se n’ikihe cyari kurokoka utakibeshejeho?
26Utuma byose birokoka kuko ari ibyawe, wowe Mugenga w’ubugingo,

Currently Selected:

Ubuhanga 11: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy