YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 12

12
1kandi n’umwuka wawe uzira gushanguka, uri mu biremwa byose.
2Bityo ugenda buhoro buhoro uramira abaguye,
ukababurira, ubibutsa ibibatera gucumura,
kugira ngo bigobotore ikibi maze bakwemere, Nyagasani.
Imana yorohera Abakanahani
3Koko rero, abari batuye kera igihugu gitagatifu,
4wageze aho ubanga ubitewe n’amarorerwa yabo, n’imigenzo mibi,
ari yo bupfumu n’imihango yabwo.
5Abo baburampuhwe bica abana babo#12.5 bica abana babo: koko rero, hari ubwo Abakanahani bicaga abana babo, bakabatura ibigirwamana byabo ho ibitambo (reba Ivug 12,31; Zab 106.37–38 n’ahandi); ariko kuvuga ko baryaga abantu, byo ni ugukabya.,
bagahuzwa no kurya inyama z’abantu,
kugeza ku maraso n’amara,
basigaye barahindutse imandwa z’ibisahiranda.
6Abo babyeyi bica ibibondo bidashoboye kwirengera,
washatse kubatsembesha ikiganza cy’abasekuruza bacu,
7kugira ngo ubu butaka bukurutira ubundi bwose,
bube koko ubukonde bukwiriye abana b’Imana.
8Ariko abo na bo, kuko bari abantu,
warabihanganiye ubanza kuboherereza imiyugiri,
ngo ibabwire ko igitero cyawe kije,
ari ukugira ngo ibarimbure buhoro buhoro.
9Nyamara abo bagome,
washoboraga kubateza urugamba rw’intungane,
cyangwa ukabarimbuza icyarimwe inyamaswa z’inkazi,
cyangwa se ijambo ryawe ridasubirwaho.
10Ariko muri uko kubahana buhoro buhoro,
wabahaga utyo uburyo bwo kwisubiraho.
Nyamara ntiwari uyobewe ko kamere yabo yoramye,
ubugome bwabo bakaba barabuvukanye,
n’imico yabo ikaba idateze guhinduka,
11kuko ari ubwoko bwavumwe#12.11 ubwoko bwavumwe: Kanahani, mwene Kamu, ari na we mukurambere w’Abakanahani, muri Intg 9,25 batubwira ko yari yaravumwe. kuva mu ntangiriro.
Icyateye Imana kuborohera
Ibyo nanone ariko ntibyatewe n’uko hari uwo watinyaga,
ngo ukurizeho kwihanganira ibicumuro byabo.
12Ni nde se watinyuka kukubaza ati «Wakoze ibiki?»
Ni nde watambamira icyemezo cyawe?
Ni nde se wakuregera ubucamanza,
ngo ni uko warimbuye amahanga wiremeye?
Ni nde wabasha guhinguka imbere yawe,
ngo ararenganura abantu b’abagome?
13Nta yindi mana uretse wowe, yakwita kuri bose,
ngo ugombe kuyereka ko waciye imanza zitari zo.
14Nta n’umwami cyangwa umutegetsi n’umwe,
wabasha kuguhangara ngo ararengera abo wahannye.
15Kuko uri intungane, ibyaremwe byose ubitegekana ubutabera;
ugasanga guciraho iteka umuntu udakwiye guhanwa,
biciye ukubiri n’ububasha bwawe.
16Imbaraga zawe ni zo soko y’ubutabera bwawe,
ubutegetsi ufite kuri byose bugatuma ubyitaho byose.
17Ugaragaza imbaraga zawe, igihe bihaye kuzikerensa,
ugacogoza ubwirasi bw’abemera ubwo bubasha bwawe.
18Ariko kuko ari wowe Nyir’ububasha,
uca imanza zitabera kandi ugategekana ubwiyoroshye.
Kandi koko, ubushobozi urabusanganywe igihe cyose.
Imana yigisha umuryango wayo
19Ni uko nguko wigishije umuryango wawe,
ko intungane igomba kuba incuti y’abantu,
kandi watumye abana bawe bakwizera,
kuko bashobora kwisubiraho, bamaze kugucumuraho.
20Niba abari abanzi b’abana bawe, bakaba baragenewe gupfa,
warabahannye ubafitiye impuhwe,
ukabaha igihe n’uburyo bwo kwanga ububi bwabo;
21wabura ute kuba waritondeye gucira imanza abana bawe,
kandi waragiriye abakurambere babo amasezerano
atagira uko asa, ubigirishije indahiro!
22Wabigenje utyo kugira ngo utwigishe,
abanzi bacu ubahanana ubwiyoroshye,
kugira ngo tuzirikane ubuntu bwawe igihe duca imanza,
kandi n’igihe uducira imanza twiringire impuhwe zawe.
Igihano cy’abasenga inyamaswa
23Ni yo mpamvu, abari barigize ibyigomeke mu busazi bwabo,
wabashyize ku nkeke kubera amahano yabo bwite.
24Koko rero, bari barazimiriye kure mu mayira y’ubuyobe,
kugeza aho bitirira imana,
inyamaswa ziteye ishozi kandi zigayitse kurusha izindi,
kugeza n’aho zibayobya nk’abana batagira ubwenge.
25Nuko ubaha igihano cy’ubusabusa,
mbese nk’icyo baha abana b’ibitambambuga.
26Nyamara abatumvise ibyo bihano by’abana,
bikururiye urubanza rubakwiye rw’Imana.
27Bamaze kumererwa nabi kubera ibyo bikoko byabababazaga,
babona ko bahanishijwe ibyo bo bitaga imana,
bahita bamenya Imana y’ukuri bari baranze kwemera kuva kera.
Ni cyo cyatumye rero bagwiririrwa n’urubanza rukaze.

Currently Selected:

Ubuhanga 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy