YouVersion Logo
Search Icon

Yonasi 1

1
Yonasi yanga ubutumwa bwe
1Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi, mwene Amitayi, riti 2«Haguruka ujye i Ninivi#1.2 Ninivi: umurwa mukuru w’igihugu cy’Abanyashuru. Wari ku nkombe z’uruzi rwa Tigiri. Abayisraheli bari bazi ubugome bw’Abanyashuru, ba bandi bari barashenye umugi wa Samariya mu mwaka wa 721 mb. K. (2 Bami 17,5 . . . ), bakajyana bunyago abaturage bawo. Bahoraga bizeye ko Uhoraho azahana Abanyashuru yihanukiriye., umugi mugari, maze uyimenyeshe ko ubukozi bw’ibibi bwabo bwangezeho!» 3Yonasi ashyira nzira, ariko agenda ahungira i Tarishishi#1.3 Tarishishi: ni muri Hispaniya y’ubu. Bakekaga ko ariho kure habaho, ku muntu uturutse i Ninivi. Uwanditse iyi nkuru, araduhishurira buhoro buhoro impamvu yatumye Yonasi yanga gutumwa; iyo mpamvu iri bugaragare muri 4,1–2. kure y’Uhoraho. Amanuka ajya i Yope ahasanga ubwato bwerekeje i Tarishishi, yishyura urugendo, arabwurira ngo ajyane na bo i Tarishishi kure y’Uhoraho. 4Nuko Uhoraho ateza inkubi y’umuyaga mu nyanja maze inyanja igira umuhengeri ukabije, ku buryo ubwato bwari bugiye gusandara. 5Abasare bashya ubwoba, buri wese atakambira imana ye. Ni bwo bajugunye imitwaro yose mu nyanja ngo borohereze ubwato. Ubwo Yonasi we yari yibereye mu bwato hasi, aryamye, yisinziriye#1.5 yisinziriye: mu gihe abasare bambazaga ibigirwamana byabo, Yonasi we yari yigunze aho yari abunze nk’umwana w’intumvira..
6Umukuru w’abasare aramwegera, maze aramubwira ati «Ni kuki wisinziriye? Baduka utakire Imana yawe, ahari yo iratwibuka maze twoye kurimbuka.» 7Nuko barabwirana bati «Nimuze dukoreshe ubufindo, maze tumenye uwadukururiye iki cyago.» Bakora ubufindo, maze bufata Yonasi. 8Baramubwira bati «Ngaho tubwire ikikugenza! Uraturuka he? Iwanyu ni he? Mbese mu bwoko uri umuki?» 9Arabasubiza ati «Ndi Umuhebureyi, nkaba nemera Uhoraho, Imana y’ijuru, yo yaremye inyanja n’ubutaka.» 10Ba bantu bagira ubwoba bwinshi, maze baramubaza bati «Wacumuye iki rero?» Bari bazi ko ahunze Uhoraho kuko ubwe yari yabibatekerereje. 11Baramubwira bati «Tukugenze dute kugira ngo inyanja itworohere?» Kuko inyanja yagendaga irushaho kwicunda. 12Arabasubiza ati «Nimunterure munjugunye mu nyanja, irahita iborohera kuko, ndabizi, ni jye watumye umuhengeri ukaze ubabuza uburyo.» 13Ba bantu baragashya bagira ngo bashyikire inkombe, biba iby’ubusa: inyanja yarushagaho kwicunda ibarwanya. 14Ni ko kwambaza Uhoraho, bavuga bati «Uhoraho, tubabarire, twoye gushira tuzira kurwana ku buzima bw’uyu muntu, utagize icyo adutwara, kandi amaraso ye ntadusame, kuko ari wowe, Uhoraho, wabyishakiye.» 15Nuko bajuguta Yonasi bamujugunya mu nyanja, na yo ihita icubya ubukana. 16Ba bantu bagirira Uhoraho igitinyiro cyinshi. Bamutura igitambo kandi bamugirira amasezerano.

Currently Selected:

Yonasi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy