YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 2

2
Ibonekerwa rya kabiri: amahembe n’abacuzi#2.1 amahembe n’abacuzi: ayo mahembe uko ari ane, arashushanya imbaraga n’ubugome bw’amahanga yatatanyije Yuda. Nyamara Uhoraho agiye kohereza abacuzi bane (ari bo abamalayika?) kugira ngo ayo mahanga acishwe bugufi.
1Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona amahembe ane. 2Ni ko kubaza umumalayika twavuganaga nti «Ariya mahembe arasobanura iki?» Aransubiza ati «Ariya ni amahembe yatatanyije Yuda, na Yeruzalemu.»
3Hanyuma Uhoraho anyereka abacuzi bane. 4Nuko ndabaza nti «Aba se bo baje kumara iki?» Aransubiza ati «Amahembe wabonye ni yo yatatanyije Yuda ntihagira n’ubyutsa umutwe. None aba bacuzi baje kujegeza no gukura amahembe y’ayo mahanga, yahagurukiye gutatanya igihugu cya Yuda.»
Ibonekerwa rya gatatu: inago yo gupimisha#2.4 inago yo gupimisha: upima Yeruzalemu ni umumalayika, kugira ngo uwo mugi wongere wubakwe, bawagure kandi ube mwiza kurusha mbere (gereranya na Ezk 41,13). Ndetse kuwuzengurutsa inkike ntibizaba bikiri ngombwa, kuko Imana ubwayo izawuturamo, ikawurinda.
5Ngo nubure amaso ndabonekerwa: mbona umuntu ufashe mu kiganza inago yo gupimisha. 6Ndamubaza nti «Uragana he?» Aransubiza ati «Ngiye gupima Yeruzalemu, kugira ngo menye ubugari n’uburebure bwayo.» 7Nuko wa mumalayika twavuganaga aratambuka, undi mumalayika aza amusanganiye. 8Aramubwira ati «Irukanka ubwire uriya musore uri hariya, uti ’Yeruzalemu igomba kuba umugi utagira inkike, kubera ubwinshi bw’abantu n’amatungo bizawubamo. 9Ubwo nanjye nzaba nywurwanaho, uwo ni Uhoraho ubivuze, nzawubere inkike y’umuriro kandi mbe n’ikuzo ryawo muri wo nyirizina.’»
Uhoraho ahamagara abajyanywe bunyago#2.9 abajyanywe bunyago: mu gihe cya Zakariya, hari hashize imyaka 18 yose Abayahudi bemerewe gusubira iwabo, nyamara mu bajyanywe bunyago i Babiloni, benshi bari batariyemeza gutahuka. Umuhanuzi rero, arabashishikariza kugaruka mu gihugu cyabo badatindiganyije.
10Ngaho, vuba na vuba! Nimuve mu gihugu cy’amajyaruguru
— uwo ni Uhoraho ubivuze —
kuko nari narabatatanyirije mu byerekezo bine by’ikirere!
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
11Siyoni#2.11 Siyoni: n’ubwo Siyoni ari izina ry’umusozi Yeruzalemu yari yubatsweho, hano barashaka kuvuga abaturage baho bajyanywe bunyago, bakiri i Babiloni., ngaho hunga, wowe utuye i Babiloni!
12Uhoraho, Umugaba w’ingabo, we wanyohereje n’ububasha,
abwiye atya amahanga yabanyaze:
Ni koko, ubakozeho ni jyewe ubwanjye aba akoze mu jisho.
13Dore abo banyamahanga,
ngiye kubacyamuriraho ikiganza cyanjye,
kugira ngo bahinduke umunyago w’abacakara babo,
maze mumenyereho ko ari Uhoraho, Umugaba w’ingabo, wantumye.
14Sabagizwa n’ibyishimo, uhimbarwe, mwari w’i Siyoni,
kuko nje kuguturamo rwagati, uwo ni Uhoraho ubivuze.
15Uwo munsi, amahanga menshi azayoboka Uhoraho:
ahinduke umuryango wanjye bwite ntuyemo nyirizina,
maze uzamenyereho ko ari Uhoraho,
Umugaba w’ingabo, wakuntumyeho.
16Uhoraho azigarurira Yuda
nk’umurage we uzatura mu gihugu gitagatifu,
yitorere bundi bushya Yeruzalemu.
17Buri kinyamubiri cyose nigiceceke imbere y’Uhoraho,
kuko abadutse, akaba asohotse mu Ngoro ye ntagatifu.

Currently Selected:

Zakariya 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy