YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 16

16
Imana igaburira Israheli, Abanyamisiri ikabateza inzara#16.1 ikabateza inzara: guhera aha ngaha ukageza aho iki gitabo kirangirira (16–19), umwanditsi aragaruka kuri cya kigereranyo cy’ukuntu Imana yahannye Abanyamisiri, ikarokora Abayisraheli. Icyo kigereranyo kandi yari yagize icyo akivugaho muri 11,4—12.27, hanyuma ariko aragisubika, anyuzamo kwamagana imihango yo gusenga ibigirwamana. Muri iyi mitwe ikurikiyeho, umwanditsi aratekereza ko abazasoma iki gitabo basanzwe bazi bya byago cumi byagwiririye Misiri (Iyim 7–14), nyamara kandi muri iki gice, aranadutekerereza iby’uko Abayisraheli bambutse inyanja y’Urufunzo, kimwe n’ibitangaza byabereye mu butayu, ariko akenshi ntabitubwire nk’uko byagiye bikurikirana. Kuri ibyo kandi, umwanditsi agerekaho n’utundi dukuru, ariko tutavugwa mu gitabo cy’Iyimukamisiri.
1Ni cyo cyatumye bahanishwa ibiremwa bisa n’ibyo basenga,
maze udukoko tutagira ingano turabajujubya.
2Umuryango wawe, aho kuwuhana utyo, wawuhaye ibyiza,
maze kugira ngo uwumare ipfa, uwuha inkware#16.2 uwuha inkware: reba ibivugwa muri Iyim 16,9–13; Ibar 11,10–32.,
ari zo biribwa biryoshye wawuteguriye.
3Bityo Abanyamisiri, n’ubwo bashakaga kurya,
batewe iseseme n’ibisimba wabateje,
bituma batakifuza rwose n’icyo bakoza mu kanwa.
Naho Abayisraheli bamaze gusonza igihe gito,
basangira ibiribwa biryoshye bitangaje.
4Byari bikwiye ko ababakandamizaga baterwa n’inzara idashira,
bikaba bihagije ko abandi babona uko abanzi babo bajujubijwe.
Inzige n’isazi byica Abanyamisiri; Abayisraheli bagakizwa n’inzoka y’umuringa
5Ndetse n’igihe cy’ubukana bukaze bw’ibisimba bifite ubumara,
bwagwiririye abana bawe
maze bagapfa barumwe n’inzoka#16.5 barumwe n’inzoka: reba mu Ibar 21,4–9. zibizingiyeho,
uburakari bwawe ntibwakomeje kugera ku ndunduro.
6Ahubwo byabaye kubaburira,
ngo bagire ubwoba nibura igihe gito,
kandi bagira n’ikimenyetso cy’umukiro,
ngo kibe urwibutso rw’amategeko yawe.
7Koko rero, uwahindukiraga wese akakireba yarakiraga,
bidatewe n’icyo kimenyetso yarebaga,
ahubwo biturutse kuri wowe, Mukiza wa bose.
8Bityo rero, weretse abanzi bacu,
ko ari wowe ukiza umuntu ikibi cyose.
9Bo barumwe n’inzige n’isazi,
bapfa bazize kutabona umuti wabakiza:
kuko bari bakwiriye guhanishwa udukoko nk’utwo.
10Naho abana bawe, n’amenyo y’inzoka zifite ubumara
ntiyagira icyo abatwara,
kuko impuhwe zawe zabagobotse, zikabakiza.
11Wabakubitaga iminyafu kugira ngo ubibutse amagambo yawe,
ariko bakayikira vuba, ngo hato batibagirana bikabije,
bakanyura ukubiri n’ubugiraneza bwawe.
12Koko rero, nta cyatsi cyangwa undi muti byabakijije,
ahubwo ni Ijambo ryawe, Nyagasani, ryo rikiza bose.
13Ni wowe ufite ububasha ku buzima n’urupfu,
ukajyana Ikuzimu, ukanavanayo;
14umuntu we ashobora kwica ku bugome,
ariko ntiyasubiza umwuka uwapfuye,
kandi ntiyanagobotora uwagiye Ikuzimu.
Urubura rwica Abanyamisiri; Abayisraheli bakagaburirwa manu
15Guhunga ikiganza cyawe ni ibidashoboka.
16Abagome bangaga kukumenya,
bahondaguwe n’ukuboko kwawe gufite ububasha;
imvura y’umurindi n’urubura bidasanzwe,
hamwe n’amashahi akabije bibabuza uburyo,
nuko umuriro urabatwika.
17Igitangaje#16.17 Igitangaje: mu Iyim 9,23–24 hari havuzwe ibyerekeye urubura, inkuba n’imirabyo biteye ubwoba byatererejwe Abanyamisiri. Ariko umwanditsi w’igitabo cy’Ubuhanga we, muri 16,17–20 arabikabiriza akavuga ko ari umuriro wabatwikaga ntugire ikiwuzimya! Byose byarashyaga bigakongoka, uretse bya bisimba byari byaratererejwe abagome. ni uko no mu mazi azimya byose,
ari ho umuriro warushagaho kugira amakare,
kuko isi irwanirira intungane.
18Rimwe na rimwe umuriro waracogoraga,
kugira ngo udatsemba ibisimba byatererejwe abagome,
kandi ngo nibabibona biyumvishe
ko bakurikiranywe n’urubanza rw’Imana;
19ubundi mu mazi rwagati hakagurumana birushije umuriro,
kugira ngo ibimera mu mirima y’abagome birimbuke.
20Nyamara umuryango wawe wawuhaye ifunguro ry’abamalayika#16.20 ifunguro ry’abamalayika: ni ya manu ivugwa muri Iyim 16,13–18 (reba n’igisobanuro cyaho). Uwanditse iki gitabo, iyo manu ntiyari azi icyo ari cyo, nyamara ariko ku buryo bw’igisigo ayita «umugati w’abamalayika» wagaburiwe abantu, ndetse akanakabya mu kuwurata avuga ko wari ufite uburyohe bwose, ukanogera buri wese nk’uko abishaka. Iyo manu kandi ni yo na Nyagasani Yezu azaheraho akamamaza undi mugati uturuka mu ijuru, ari na wo w’ukuri, uzanira isi ubugingo bw’iteka (Yh 6,31 . . . ). Ndetse n’abakristu ubwabo, ibivugwa aha ngaha muri 16,20, bakunze kubigereranya n’Ukaristiya.,
aho uri mu ijuru, abawe ubaha umugati uteguwe neza bataruhiye,
umugati ufite uburyohe bwose kandi unogeye bose.
21Ibyo wabahaga byagaragazaga ubugwaneza ugirira abana bawe,
kuko byabaga binogeye nyir’ukubirya,
bikamerera buri wese uko abyifuza.
22Amasimbi n’amahindu byihanganiraga umuriro ntibishonge,
kugira ngo abantu bamenye ukuntu imyaka y’abanzi
yarimbuwe n’umuriro wakiraga mu mahindu,
ukagurumana rwagati mu mvura.
23Kugira ngo kandi ufashe intungane kubona ikizitunga,
uwo muriro nyine washiragamo ubukana.
24Ibiremwa bikugaragiye, wowe Muremyi wabyo,
birigurumbanya kugira ngo abagome bahanwe,
ariko bigacururuka ngo abakwiringira bamererwe neza.
25Ni yo mpamvu rero byashoboraga guhinduka ukundi,
bigakera kuba igikoresho cy’ubuntu bwawe,
bigahinduka ifunguro rusange,
rihuje n’icyifuzo cy’abarikeneye.
26Ni cyo gituma, Nyagasani,
abana bawe wakunze bashobora kumva
ko umuntu adatungwa n’amoko menshi y’imbuto,
ahubwo ko ijambo ryawe ari ryo ribeshaho abakwemera.
27Icyabaga kitangijwe n’umuriro,
cyashongeshwaga n’imirase yoroheje y’izuba,
28kugira ngo bamenye ko bagomba kugusingiza
mbere y’uko izuba rirasa, mugashyikirana kuva bugicya#16.28 kuva bugicya: koko rero, igitabo cy’Iyimukamisiri (16.21) kitubwira ko manu iyo yahitaga ishonga izuba rikimara kirasa. Umwanditsi w’iki gitabo cy’Ubuhanga aratekereza ko Abayisraheli bajyaga gutoragura iyo manu bazindutse, ari na ko basenga bakanasingiza Imana; hanyuma agaheraho atubwira ko natwe tugomba kuzinduka, tugasenga Imana hakiri kare..
29Nyamara ariko, icyizere cy’indashima kizashonga
nk’urubura rwo mu itumba,
kizaseseke nk’amazi adafite akamaro.

Currently Selected:

Ubuhanga 16: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy