YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 28

28
AMATEGEKO AGENGA IBITAMBO
Igitambo cya buri munsi
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Muzanzanire, mu gihe cyateganijwe, amaturo yanjye n’ibiribwa bifite impumuro yurura. 3Uzababwire kandi uti ’Dore ibiribwa muzamurikira Uhoraho: buri munsi, muzazana abana b’intama babiri, batagira inenge, bo guturwaho igitambo gitwikwa gihoraho. 4Umwana w’intama umwe uzaturwa mu gitondo, undi uturwe nimugoroba mu kabwibwi. 5Ibyo bizaherekezwa n’ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe kimwe cya kane cy’akabindi k’amavuta arongoroye y’imizeti isekuye. 6Ni igitambo gitwikwa kandi gihoraho, nk’uko cyaturwaga ku musozi wa Sinayi, kigizwe n’ibiribwa by’impumuro yurura Uhoraho. 7Ku gitambo giseswa, giherekeje umwana w’intama wa mbere, muzatura Uhoraho mu Ngoro ye, muzakoreshe kimwe cya kane cy’akabindi ka divayi ihiye. 8Umwana w’intama wa kabiri, uzaturwa nimugoroba mu kabwibwi. Ituro n’igitambo giseswa bizawuherekeza, bizaba ari bimwe n’ibya mu gitondo. Ibyo bizabera Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura.
Igitambo cyo ku munsi wa Sabato
9Ku munsi wa Sabato, muzatura abana b’intama babiri batagira inenge, hamwe n’ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivugishijwe amavuta, n’igitambo giseswa cyategetswe. 10Icyo ni igitambo gitwikwa cyo kuri Sabato; kandi kikiyongera buri Sabato ku gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi.
Igitambo cyo ku munsi wa mbere w’ukwezi
11Mu ntangiriro ya buri kwezi, muzamurikira Uhoraho igitambo gitwikwa: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, abana b’intama barindwi b’umwaka umwe, kandi ayo matungo yose akazaba atagira inenge. 12Kuri buri kimasa, muzazana ituro ry’utwibo dutatu tw’ifu ivugishijwe amavuta, ku isekurume y’intama muzazane ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivugishijwe amavuta, 13kuri buri mwana w’intama na ho, muzane ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe amavuta. Ni igitambo gitwikwa gifite impumuro yurura, ni ibiribwa by’Uhoraho. 14Ibitambo biseswa byategetswe ni ibi: kimwe cya kabiri cy’akabindi ka divayi kuri buri kimasa, kimwe cya gatatu cy’akabindi ka divayi kuri buri sekurume y’intama, na kimwe cya kane cy’akabindi ka divayi kuri buri mwana w’intama. Icyo ni cyo gitambo gitwikwa cyo ku mboneko z’ukwezi, muzajya mugitura mu ntangiriro y’amezi yose y’umwaka. 15Byongeye kandi muzatura Uhoraho isekurume y’ihene ho igitambo cy’impongano y’icyaha. Izaturwa, maze yiyongere ku gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi.
Igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika#28.15 Pasika, n’imigati idasembuye: reba Iyim 12,43—13.10; Lev 23,4–8 n’igisobanuro.
16Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere, muzizihiza Pasika yo guhesha Uhoraho icyubahiro. 17Umunsi wa cumi na gatanu w’uko kwezi, ni umunsi w’ibirori. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye. 18Ku munsi wa mbere, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. 19Dore ibiribwa bitwikwa muzatura Uhoraho: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe. Muzahitemo kandi amatungo atagira inenge. 20Ibyo byose bizaherekezwa n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatanga utwibo dutatu tw’ifu, naho kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri. 21Ba bana b’intama na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu. 22Muzongereho kandi isekurume y’ihene ituweho igitambo cy’impongano y’icyaha, kugira ngo mukore umuhango ubahanaguraho icyaha. 23Ibyo byose bizakorwa bisanga cya gitambo gitwikwa cya mu gitondo, ari na cyo gitambo gitwikwa gihoraho. 24Buri munsi muri cya gihe cy’iminsi irindwi, muzatura Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. Muzabitura bisanga cya gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi. 25Ku munsi wa karindwi muzagira iteraniro ritagatifu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora.
Igitambo cyo ku munsi w’umuganura#28.25 umunsi w’umuganura: reba Iyim 23,16; 34,22 na Lev 23,15–21.
26Ku munsi w’umuganura, nimumurikira Uhoraho ituro ry’umusaruro w’uwo mwaka, muzagire iteraniro ritagatifu, kandi ntihazagire umurimo unaniza mukora. 27Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe, 28byose biherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatanga utwibo dutatu tw’ifu, no kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri tw’ifu. 29Ba bana b’intama na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu. 30Muzongeraho kandi n’isekurume y’ihene yo gukora umuhango ubahanaguraho icyaha. 31Ibyo byose bizaturanwa n’ibitambo biseswa, bize bisanga igitambo gihoraho n’ituro rigiherekeza; muzahitamo amatungo atagira inenge.

Currently Selected:

Ibarura 28: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy