YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 9

9
Yezu akiza ikirema
(Mk 2.1–12; Lk 5.17–25)
1Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka, ajya mu mugi we#9.1 mu mugi we: aho bashaka kuvuga ni i Kafarinawumu, ha handi Simoni Petero yakiriraga Yezu mu rugo rwe.. 2Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati «Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» 3Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati «Uyu muntu aratuka Imana!» 4Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki? 5Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ’Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ’Haguruka ugende’? 6None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi . . . », abwira ikirema ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» 7Arahaguruka, arataha. 8Rubanda babibonye, barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo.
Yezu atora Matayo, akanasangira n’abanyabyaha
(Mk 2.13–17; Lk 5.27–32)
9Yezu arakomeza, yigiye imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati «Nkurikira!» Arahaguruka, aramukurikira. 10Nuko, igihe Yezu yari ku meza iwe, abasoresha benshi n’abanyabyaha baraza, basangira na we n’abigishwa be. 11Abafarizayi babibonye, babaza abigishwa be bati «Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?» 12We rero abyumvise, aravuga ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. 13Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ’Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’#9.13 si igitambo: reba Hozeya 6.6. Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha.»
Yezu akiranura impaka zerekeye gusiba kurya
(Mk 2.18–22; Lk 5.33–39)
14Nuko abigishwa ba Yohani#9.14 abigishwa ba Yohani: kimwe n’Abafarizayi, abigishwa ba Yohani Batisita basibaga kurya birenze uko itegeko ribiteganya, ari ukugira ngo Ingoma y’Imana ize bwangu. baramusanga, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» 15Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo#9.15 umukwe azabavanwamo: Yezu aramenyesha atyo mu marenga, ko urupfu rwe rudasigaje igihe kirekire cyane., ni bwo bazasiba. 16Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda, ukarushaho gucika. 17Nta n’ushyira divayi nshya#9.17 igitambaro gishya . . . divayi nshya: Yezu arashaka kuvuga inyigisho ze nshya atuzanira, zitagomba kuvangwavangwa n’imihango n’imiziririzo y’abakera. mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.»
Yezu azura umukobwa w’umutware
(Mk 5.21–43; Lk 8.40–56)
18Igihe akibabwira, umutware aramwegera, amupfukama imbere, amubwira ati «Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza, arakira.» 19Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be. 20Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma, akora ku ncunda z’igishura cye. 21Kuko yibwiraga ati «Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira!» 22Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati «Humura, mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya umugore arakira.
23Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati 24«Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye; arasinziriye.» Nuko baramuseka. 25Bamaze gusohora abo bantu, arinjira, amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka. 26Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose.
Yezu akiza impumyi ebyiri
27Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira, zisakuza, ziti «Mwana wa Dawudi#9.27 Mwana wa Dawudi: igihe bise Yezu batyo, bemeje ko ari we Mukiza w’ukuri Imana yasezeranyije abantu, wagombaga kuvuka mu nzu ya Dawudi., tugirire impuhwe!» 28Ageze imuhira, impumyi ziramwegera maze arazibaza ati «Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo?» Ziti «Yego, Nyagasani.» 29Nuko abakora ku maso, avuga ati «Nibibabere uko mubyemera!» 30Nuko amaso yabo arahumuka. Hanyuma Yezu arabihanangiriza, ati «Mumenye ntihagire ubimenya!» 31Ariko bo bagitirimuka aho, bamwamamaza muri icyo gihugu cyose.
Yezu akiza ikiragi
(Lk 11.14–15)
32Bakiva aho, bamuzanira umuntu wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuba ikiragi. 33Roho mbi imaze kwirukanwa, icyo kiragi kiravuga. Rubanda baratangara bati «Nta bintu nk’ibi byigeze biboneka muri Israheli!» 34Abafarizayi bo baravuga bati «Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.»
Yezu agirira rubanda impuhwe
(Mk 6.6; Lk 10.2)
35Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro, yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. 36Abonye iyo mbaga y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba#9.36 zitagira umushumba: ni ukuvuga ko nta bayobozi bakwiye umuryango wari ufite, cyane cyane mu byerekeye iyobokamana.. 37Nuko abwira abigishwa be ati «Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; 38nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye.»

Currently Selected:

Matayo 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy