YouVersion Logo
Search Icon

Luka 23

23
Yezu imbere ya Pilato
(Mt 27.11–14; Mk 15.1–5)
1Hanyuma ikoraniro ryose rirahaguruka, bamujyana kwa Pilato. 2Batangira kumurega bavuga bati «Twasanze uyu mugabo agandisha igihugu cyacu, akabuza gutanga umusoro wa Kayizari kandi akiyita Kristu Umwami.» 3Pilato aramubaza ati «Koko, uri umwami w’Abayahudi?» Aramusubiza ati «Urabyivugiye!» 4Pilato abwira abatware b’abaherezabitambo na rubanda, ati «Nta cyaha nsanganye uyu muntu cyatuma ahanwa.» 5Bo rero bahatiriza bavuga bati «Agomesha abantu, ari na ko yigisha muri Yudeya yose, yatangiriye mu Galileya none ageze ino.» 6Pilato abyumvise, abaza niba uwo muntu ari Umunyagalileya.
Yezu imbere ya Herodi
7Amaze kumenya yuko atwarwa na Herodi, amwoherereza Herodi wari i Yeruzalemu muri iyo minsi. 8Herodi abonye Yezu, arishima cyane kuko yahoraga yifuza kumubona, kubera ibyo yamwumvagaho. Ndetse yizeraga kumubona akora igitangaza. 9Amubaza ibibazo byinshi, ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. 10Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bari aho bamurega byinshi. 11Nuko Herodi, afatanyije n’abasirikare be, aramushinyagurira cyane, amuhindura urw’amenyo, hanyuma amwambika umwenda urabagirana, amusubiza atyo kwa Pilato. 12Herodi na Pilato bahera ubwo baruzura, kandi mbere hose baziranaga.
Pilato acira Yezu urubanza rwo gupfa
(Mt 27.15–26; Mk 15.6–15; Yh 18.38—19.16)
13Nuko Pilato akoranya abatware b’abaherezabitambo, abakuru b’umuryango na rubanda. 14Arababwira ati «Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko agandisha rubanda. Namubarije imbere yanyu, sinagira icyaha musangana mu byo mumurega. 15Na Herodi ni uko, dore nguyu yamutugaruriye. Uyu muntu nta cyo yakoze gikwiye kumwicisha. 16Rero ndamuhana, ubundi mureke agende.» (17 . . . #23.17 ( . . . ) ahari, aha ngaha twahuzurisha aya magambo akurikira: «Ubusanzwe Pilato yagombaga kubarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru.») 18Ariko bo basakuriza icyarimwe, bati «Uwo nguwo napfe! Uturekurire Barabasi!» 19Barabasi uwo akaba yari afungiwe imidugararo yadutse mu mugi no kuba yarishe umuntu.
20Nuko Pilato wifuzaga kurekura Yezu, yongera kubabwira kwa kundi. 21Ariko barushaho gusakuza bati «Mubambe, mubambe ku musaraba!» 22Pilato yongera kubabwira ubwa gatatu, ati «Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe? Nta cyo namusanganye gikwiye kumwicisha. Rero ndamuhana, ubundi mureke agende.» 23Ariko bo barushaho gusakabaka, bamusaba ngo abambwe, maze urusaku rwabo rurushaho kwiyongera.
24Nuko Pilato yemeza ko icyo bashegeye gikorwa. 25Abarekurira uwo basabaga, wari warafungiwe guteza imidugararo no kwica umuntu; naho Yezu aramubagabiza.
Inzira y’umusaraba
(Mt 27.32; Mk 15.21)
26Igihe bamushoreye, baza gufatirana uwitwa Simoni w’i Sireni, wiviraga mu mirima ye; bamuhekesha umusaraba, agenda inyuma ya Yezu awumutwaje. 27Yezu yari akurikiwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu, barimo abagore baborogaga bamuririra. 28Bigeze aho Yezu arabakebuka maze arababwira ati «Bakobwa b’i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre mwe n’abana banyu! 29Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati ’Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’ 30Icyo gihe bazinginga imisozi ngo ’Nimuturidukireho’ n’utununga ngo ’Nimudutwikire#23.30 nimudutwikire: reba Hozeya 10,8..’ 31None se niba bagiriye batya igiti kibisi, icyumye bazakigenzereza bate?» 32Bari bashoreye n’abandi babiri b’abagiranabi, bagira ngo babicire hamwe na we.
Ibambwa rya Yezu
(Mt 27.33–34; Mk 15.22–32)
33Nuko bageze ahantu hitwa ku Kibihanga, barahamubamba hamwe na ba bagiranabi, umwe iburyo undi ibumoso. 34Nuko Yezu yambaza avuga ati «Dawe, bababarire, kuko batazi icyo bakora.» Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreyeho ubufindo. 35Rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga bati «Yakijije abandi, ngaho na we niyikize, niba ari Kristu Intore y’Imana!» 36Abasirikare na bo bakamukwena, maze baramwegera bamuhereza divayi irura#23.36 divayi irura: mu by’ukuri, nta bwo bamuhaye iyo divayi bashaka kumukwena. Ahubwo uwo musirikare w’Umunyaroma yari amugiriye impuhwe, ni ko kumuzanira icyo kinyobwa abasirikare b’Abanyaroma b’icyo gihe banywaga., 37bavuga bati «Niba uri umwami w’Abayahudi, ngaho ikize ubwawe!» 38Hejuru ye hari handitse itangazo ngo «Uyu ni umwami w’Abayahudi.»
39Umwe mu bagiranabi bari babambanywe na we yaramutukaga, avuga ati «Harya si wowe Kristu? Ngaho ikize ubwawe, natwe udukize!» 40Ariko mugenzi we amucyaha avuga ati «Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we! 41Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze; naho we nta kibi yakoze.» 42Arongera ati «Yezu, uranyibuke, igihe uzazira kwima Ingoma yawe.» 43Yezu ni ko kumusubiza ati «Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana.»
Urupfu rwa Yezu
(Mt 27.45–56; Mk 15.33–41)
44Hari nko ku isaha ya gatandatu, maze ku isi yose hacura umwijima, izuba rirazima bigeza ku isaha ya cyenda. 45Umubambiko wo mu Ngoro utanyukamo kabiri. 46Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe#23.46 mu maboko yawe: reba Zaburi 31,6..» Amaze kuvuga atyo araca.
47Umutware w’abasirikare abonye ibyo bibaye, asingiza Imana avuga, ati «Koko uriya muntu yari intungane.» 48Abantu bose bari bahururiye kureba ibyabaye, babonye ibimaze kuba, bikubura bataha bikubita ku gituza. 49Abamenyi ba Yezu bose bari bahagaze ahitaruye, hamwe na ba bagore bari baturutse mu Galileya bamuherekeje, bakomeza kubyitegereza.
Ihambwa rya Yezu
(Mt 27.57–61; Mk 15.42–47)
50Nuko hagoboka umugabo witwa Yozefu, umwe mu bagize Inama Nkuru, akaba umuntu w’imico myiza kandi w’intungane. 51We ntiyari yemeye imigambi mibi ya bagenzi be n’ibyo bari barakoze. Yakomokaga ahitwa Arimatiya, umugi wo muri Yudeya, kandi akaba yari ategereje kubona Ingoma y’Imana. 52Nuko asanga Pilato, amusaba umurambo wa Yezu. 53Awumanura ku musaraba, awuzingiraho umwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare, itigeze igira uyihambwamo. 54Wari umunsi w’umwiteguro wabanzirizaga isabato. 55Abagore bari bavanye na Yezu mu Galileya, bakurikira Yozefu; bitegereza imva n’ukuntu bari bashyizemo umurambo we. 56Nuko barataha bajya gutegura imibavu n’ibindi bihumura. Maze ku isabato bararuhuka nk’uko byari bitegetswe.

Currently Selected:

Luka 23: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy