YouVersion Logo
Search Icon

Abalevi 27

27
UMUGEREKA: IGICIRO ABAHIZE UMUHIGO BAGOMBA GUTANGA
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Hari ubwo umuntu ashobora kugirana umuhigo n’Uhoraho, akamwemerera kuzamwegurira#27.2 kuzamwegurira ikiremwamuntu: hari ubwo umuntu yagirana umuhigo n’Uhoraho, akamwemerera kumwegurira umwe mu bana be, kwaba ari ukugira ngo uwo mwana azabe mu Hekalu (nk’umwana Samweli, reba 1 Sam 1,11); cyangwa se kugira ngo abe umunazireya (reba Ibar 6,13–21 na Abac 13,1–7). Niba bitinze uwo muntu akicuza icyo yakoze, ashobora gucungura uwo yeguriye Uhoraho amusimbuza ifeza. ikiremwamuntu, hanyuma agashaka kugisimbuza feza; 3icyo gihe dore ibiciro azakurikiza:
Umugabo uri hagati y’imyaka makumyabiri na mirongo itandatu, bazamutangaho sikeli za feza mirongo itanu zipimye kuri sikeli y’Ingoro.
4Umugore uri hagati y’iyo myaka, we bazamutangaho sikeli mirongo itatu.
5Uri hagati y’imyaka itanu na makumyabiri, niba ari umuhungu bazamutangaho sikeli makumyabiri, naba umukobwa bamutangeho icumi.
6Umwana uri hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itanu, niba ari umuhungu bazamutangaho sikeli eshanu za feza, naba umukobwa bamutangeho eshatu.
7Umuntu ufite imyaka mirongo itandatu cyangwa irenga, niba ari umugabo bazamutangaho sikeli cumi n’eshanu, naba umugore bamutangeho icumi.
8Hari ubwo uwo muntu wahize umuhigo yaba ari umukene, ntashobore kubona igiciro cyateganijwe. Icyo gihe uwo muntu azanira umuherezabitambo cya kiremwamuntu yari yaremereye Uhoraho kumwegurira, maze umuherezabitambo akagena ikiguzi cyo kugisimbuza akurikije ubushobozi bw’uwahize uwo muhigo.
9Hari ubwo itungo na ryo ryateganirizwa guhigura umuhigo. Niba ari rimwe muri ya yandi ashobora guturwa Uhoraho, iryo tungo riba ari ikintu gitagatifu. 10Nta we ushobora kurisimbuza ikindi kintu cyangwa ngo arigurane irindi. Iryiza ntirishobora gusimbura iribi, kimwe n’uko iribi ridasimbura iryiza. Iyo hari ubirenzeho akarigurana irindi, ayo matungo yombi aba ari ibintu bitagatifu.
11Naho ryaba ari itungo ryanduye ryo muri ya yandi adashobora guturwa Uhoraho, 12barizanira umuherezabitambo akaba ari we ugena igiciro cyaryo akurikije ko ari ryiza cyangwa ribi. Icyo gihe kandi icyo umuherezabitambo yemeye ntigisubirwaho. 13Iyo nyir’itungo ashaka kurigombora, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe.
14Inzu yawe yaba mbi cyangwa nziza, iyo wiyemeje kuyihiguza umuhigo, umuherezabitambo agena igiciro cyayo. Icyo gihe kandi icyo yemeje ntigisubirwaho. 15Ariko nanone, iyo nyirayo ashatse kuyigombora, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe, maze ikamugarukira.
16Umuntu nashaka kwegurira Uhoraho umurima wo mu isambu ye, igiciro cyawo kizapimirwa ku mbuto bashobora kubibamo. Urugero: aho umuntu ashobora kubiba ikigega cy’ingano za bushoki, hazagurwa amasikeli mirongo itanu ya feza. 17Igiciro nk’icyo kizajya gishyirwaho, ari uko uwo murima weguriwe Uhoraho guhera mu mwaka wa yubile. 18Iyo uwo murima weguriwe Uhoraho nyuma ya yubile, umuherezabitambo yemeza igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye kugira ngo indi yubile ibe. Ubwo rero ni ukuvuga ko igiciro cyagenwe kigomba kugabanuka. 19Nanone kandi, iyo nyiri uwo murima ashaka kuwugomboza, yongera kimwe cya gatanu ku giciro cyemejwe n’umuherezabitambo, maze ukamugarukira. 20Ariko rero, iyo awugurishije n’undi muntu, atarawugombora, ntaba akiwugaruje ukundi. 21Ahubwo iyo yubile igeze, aho kugira ngo umugarukire, uhinduka ikintu gitagatifu kimwe n’indi mirima yose yeguriwe Uhoraho burundu. Icyo gihe rero, uwo murima uba umugabane w’umuherezabitambo. 22Hari ushobora kwegurira Uhoraho umurima yiguriye utari uwo mu isambu y’abasekuruza be. 23Icyo gihe, umuherezabitambo abara igihe gisigaye ngo yubile igere, maze yagena igiciro, kigatangwa uwo munsi kuko ari ikintu gitagatifu cy’Uhoraho. 24Iyo umwaka wa yubile ugeze, uwo murima usubizwa uwo bawuguzeho, ari na we uwufiteho umurage w’abasekuruza.
25Igiciro cyose kizajya kigurwa amasikeli y’Ingoro. Sikeli imwe kandi ingana na gera#27.25 gera: ni igipimisho gitoya cyane cy’uburemere kingana n’icya kabiri cya garama y’ubu. makumyabiri.
26Birumvikana ko nta muntu ushobora kwegurira Uhoraho icyavutse uburiza mu matungo ye, kuko bisanzwe bizwi ko ari icy’Uhoraho. Cyaba icyo mu matungo maremare cyangwa amagufi, ni umugabane w’Uhoraho. 27Iyo ari itungo ryahumanye ugashaka kurigombora, wongera kimwe cya gatanu ku giciro cyagenwe n’umuherezabitambo. Naho iryo tungo iyo utarigomboye, rigurishwa ku giciro cyagenwe.
28Byongeye, ikintu utunze iwawe, yaba umuntu, itungo cyangwa umurima, iyo ucyeguriye Uhoraho burundu, ntuba ugishoboye kukigurisha cyangwa kukigombora. Bene icyo kiba ari ikintu gitagatifu cy’Uhoraho. 29Umuntu na we, iyo yeguriwe Uhoraho burundu, ntashobora kugombozwa, ahubwo aricwa.
30Ituro rya kimwe cy’icumi mugabanya ku myaka y’imirima yanyu no ku mbuto z’ibiti, riba ari umugabane w’Uhoraho. Ni ikintu gitagatifu kigenewe Uhoraho. 31Iyo ushaka kugira icyo ugombora kiri muri iryo turo, wongera kimwe cya gatanu ku giciro cyagenwe. 32Naho ku byerekeye amatungo yawe maremare cyangwa amagufi, uzegurira Uhoraho rimwe ku icumi, urishyireho ikimenyetso. 33Yaba meza, yaba mabi, ayo matungo ntashobora kuguranwa, ngo rimwe risimbure irindi. Iyo babirenzeho bakayagurana, yombi aba ari ibintu bitagatifu. Ayo matungo nta we ushobora kuyagomboza.»
34Ayo ni yo mategeko Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayamenyeshe Abayisraheli.

Currently Selected:

Abalevi 27: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy