YouVersion Logo
Search Icon

Yonasi 3

3
Abantu b’i Ninivi bicuza, Imana ikabababarira
1Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri, riti 2«Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira.» 3Yonasi arahaguruka maze ajya i Ninivi akurikije ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ikaba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari iminsi itatu. 4Yonasi yinjira mu mugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati «Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka#3.4 ikarimbuka: Yonasi aratangaza ko Ninivi izahanwa. Icyo atishimiye ni ukubona bagarukira Imana.
5Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira, kuva ku mukuru kugeza ku muto. 6Rya jambo riza kugera ku mwami wa Ninivi, na we ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yambura igishura, yambara ikigunira, yicara mu ivu. 7Nuko batangaza muri Ninivi iteka ry’umwami n’abakuru bo mu gihugu, rivuga riti «Abantu n’inyamaswa n’amatungo, ari amaremare n’amagufi, ntibigire icyo birya, ntibirishe kandi ntibinywe n’amazi. 8Nibyambare ibigunira, baba abantu, zaba inyamaswa, nibitakambire Imana n’imbaraga zose, maze buri wese areke imigirire ye mibi, n’urugomo rwitwaza amaboko. 9Ni nde wamenya niba Imana itahindura imigambi, umujinya ugashira mu mutima, maze ntitube tugipfuye?»
10Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na yo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.

Currently Selected:

Yonasi 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy