YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 52

52
VI. ISENYWA RYA YERUZALEMU#52.1 ISENYWA RYA YERUZALEMU: igitabo cya Yeremiya kirangira ku buryo butumvikana neza, kuko usanga bagaruka ku bintu byavuzwe mbere, kandi bakabivangavanga. Nyamara iyi mirongo 28–29 ifite akamaro kanini, kuko iduha umubare nyakuri w’abajyanywe bunyago.
Abanyababiloni bigabiza Yeruzalemu
(2 Bami 24.18—25.30; Yer 39.1–10)
1Sedekiya yagiye ku ngoma afite imyaka makumyabiri n’umwe, maze ategeka Yeruzalemu igihe cy’imyaka cumi n’umwe; nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Irimeyahu w’i Libuna. 2Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, mbese nk’uko Yoyakimu yabigenjeje. 3Ibyabereye i Yeruzalemu no muri Yuda byasembuye uburakari bw’Uhoraho, kugeza ubwo abatereranye arabazinukwa. Sedekiya na we yaje kwigomeka ku mwami w’i Babiloni.
4Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi, mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yazanye n’ingabo ze zose, baca ingando imbere ya Yeruzalemu barayigota impande zose. 5Uwo mugi wakomeje kugotwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma y’umwami Sedekiya. 6Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane, inzara yari imaze guca ibintu mu mugi, n’abantu babuze ibibatunga, 7nuko urukuta rw’umugi barucamo icyuho. Ingabo zose zahise ziva mu mugi nijoro zirahunga, zinyura mu irembo ryari hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’umwami, maze bakomeza inzira igana Araba. Ubwo ariko ibyo byabaye Abakalideya bakigose umugi. 8Nyamara ingabo z’Abakalideya zikurikirana umwami, maze zifatira Sedekiya mu kibaya cy’i Yeriko, ubwo ingabo ze ziratatana, ziramutererana. 9Abakalideya bamaze gufata umwami, bamujyana i Ribula mu gihugu cya Hamati, bamushyikiriza umwami w’i Babiloni kugira ngo amucire urubanza. 10Umwami w’i Babiloni yica abahungu ba Sedekiya, abyirebera; abatware bose ba Yuda na bo yabagenjereje atyo, abatsinda i Ribula. 11Nyuma, anogoramo amaso ya Sedekiya, amubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa. Umwami w’i Babiloni amujyana i Babiloni, amushyira mu buroko kugeza ubwo abuguyemo.
12Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, niho Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami akaba n’umwe mu byegera by’umwami w’i Babiloni, yageze i Yeruzalemu. 13Nuko atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami, ndetse n’amazu yose y’i Yeruzalemu. 14Naho inkike za Yeruzalemu zari ziyikikije impande zose, zisenywa n’ingabo z’Abakalideya, ziyobowe n’umutware w’abarinda umwami. 15Abantu bari basigaye mu mugi, ingabo zaganjwe zikiyegurira umwami w’i Babiloni na bamwe mu banyabukorikori, Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami abajyana bunyago bose; 16ariko yasize mu gihugu bamwe bo muri rubanda rugufi kugira ngo babe abanyamizabibu n’abahinzi b’imirima. 17Naho inkingi z’umuringa zo mu Ngoro, ibitereko hamwe n’ikizenga cy’amazi kibumbye mu muringa byari mu Ngoro y’Uhoraho, Abakalideya barabimenaguye, bajyana icyitwa umuringa cyose i Babiloni. 18Batwaye kandi ibyungo, ibitiyo, imikasi, inzuho zigenewe gutera icyuhagiro, inkongoro, hamwe n’ibindi bikoresho bya ngombwa mu mirimo ikorerwa mu Ngoro. 19Umutware w’abarinda umwami w’i Babiloni afata kandi amabesani, amasafuriya, inzuho zigenewe gutera icyuhagiro, ibyungo, ibinyarumuri, inkongoro n’indobo, byose bikozwe muri zahabu, no muri feza. 20Izo nkingi ebyiri, hamwe n’icyo kizenga cy’amazi n’ibimasa cumi na bibiri cyari giteretseho, byose bikozwe mu muringa, ni Umwami Salomoni wabikoreshereje Ingoro y’Uhoraho, kandi nta washoboye gupima uburemere bw’umuringa wabigiyeho. 21Inkingi ya mbere yari nk’igitembo, ifite uburebure bw’imikono cumi n’umunani, umuzenguruko w’imikono cumi n’ibiri, n’umubyimba w’intoki enye. 22Yari ifite umutwe w’umuringa, ufite uburebure bw’imikono itanu, kandi yari isesuyeho incundura zitatseho imbuto zitukura, byose bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yanganaga ityo, kandi ifite imitako nk’iyo. 23Hariho imitako y’imbuto zitukura mirongo cyenda n’itandatu ku mpande, yose hamwe ikaba imitako y’imbuto ijana, zikikije incundura.
24Umutware w’abarinzi b’umwami w’i Babiloni afata Seraya umuherezabitambo mukuru, na Sefaniya umuherezabitambo umwungirije, hamwe n’abarinzi batatu b’irembo. 25Yagiye no mu mugi afata umunyacyubahiro wari umutware w’ingabo, ahafata n’abagabo barindwi b’ibyegera by’umwami, hamwe n’umunyamabanga w’umutware w’ingabo wari ushinzwe kwandika abinjiye mu ngabo z’igihugu; byongeye, afata n’abagabo mirongo itandatu bari mu mugi rwagati. 26Abo bose Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami arabafunga, hanyuma abashyira umwami w’i Babiloni, i Ribula. 27Umwami w’i Babiloni abicishiriza aho i Ribula mu gihugu cya Hamati. Nguko uko Yuda yajyanywe bunyago kure y’igihugu cye.
28Dore umubare w’abantu Nebukadinetsari yajyanye bunyago. Mu mwaka wa karindwi hagiye Abayuda 3023. 29Naho mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye, umwami Nebukadinetsari yavanye i Yeruzalemu abantu 823. 30Hanyuma mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Nebukadinetsari, Nebuzaradani umutware w’abarinda umwami ajyana bunyago Abayuda 745. Bose hamwe ni abantu 4,600.
Evili‐Merodaki ababarira Yoyakini
(2 Bami 25.27–30)
31Ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ubunyagwe bwa Yoyakini, umwami wa Yuda, Evili‐Merodaki, umwami w’i Babiloni, wari ukijya ku ngoma, ababarira Yoyakini, umwami wa Yuda, aramufungura. 32Nuko amuganiriza gicuti kandi amuha intebe y’icyubahiro isumba iz’abandi bami bari hamwe i Babiloni. 33Yoyakini yiyambura imyambaro ye ya kinyururu, maze agasangira n’umwami ku meza ye, mu gihe cyose yari akiriho; 34ibimutunga bya buri munsi, akabihabwa n’umwami w’i Babiloni kugeza ubwo apfuye.

Currently Selected:

Yeremiya 52: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy