YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 2

2
Ezekiyeli ahabwa igitabo
1Nuko rirambwira riti «Mwana w’umuntu#2.1 Mwana w’umuntu: Ezekiyeli akunda kwiyita atyo kenshi cyane (mbese nk’incuro 100). Ayo magambo arerekana ko na we ubwe nta cyo arusha umuntu usanzwe w’umunyantege nke, umeze nk’ubusabusa umugereranyije n’Imana., haguruka ngire icyo nkubwira.» 2Nuko rikibivuga, umwuka#2.2 umwuka unyinjiramo: ni imbaraga zituruka ku Mana, ikaziha abo itoreye kuyibera intumwa. unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga. 3Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. 4Urwo rubyaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ’Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.’ 5Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi. 6Naho rero wowe, mwana w’umuntu, ntubatinye, ntuzaterwe ubwoba n’amagambo yabo nibakuvuguruza cyangwa se bakaguhinyura, kabone n’iyo wakwicara hejuru ya za manyenga#2.6 za manyenga: mu by’ukuri, agasimba kavugwa hano nta bwo ari za manyenga twebwe tuzi, ahubwo kajya gusa na zo. Izo Bibiliya ivuga zifite umurizo, akaba ari na wo zirumisha abantu cyangwa inyamaswa zizegereye. Uwo iyo manyenga irumye, imushyiramo ubumara ntagomborwe, agakurizaho gupfa.. Witinya amagambo yabo cyangwa indoro yabo, kuko ari inyoko y’ibirara. 7Uzabagezeho amagambo yanjye, bakumva batakumva, kuko nyine ari inyoko y’ibirara. 8Naho rero wowe, mwana w’umuntu, uramenye ntuzabe ikirara ak’iyo nyoko yararutse; ahubwo tega amatwi wumve icyo ngiye kukubwira. Cyo ngaho asama maze urye icyo ngiye kuguha.»
9Nuko ngo ndebe mbona ikiganza kiza kingana kirimo igitabo kizinze#2.9 igitabo kizinze: ibitabo bya kera byari nk’ibipapuro birebire bikozwe mu mifunzo cyangwa mu mpu, bikazingwa nk’uko tuzinga ikirago. Icyo gitabo cyarimo amagambo Ezekiyeli yagombaga gutangariza rubanda., 10icyo kiganza kikiramburira imbere yanjye; icyo gitabo cyari cyanditseho imbere n’inyuma amaganya, iminiho n’imiborogo.

Currently Selected:

Ezekiyeli 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy