YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 33

33
Musa aha umugisha imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli
1Uyu ni wo mugisha Musa, umuntu w’Imana, yasabiye Abayisraheli, mbere y’uko apfa. 2Ati
«Uhoraho yaje aturuka kuri Sinayi,
arasira mu mpinga ya Seyiri kubera bo,
arabagirana aturuka ku musozi wa Parani,
agera i Meriba h’i Kadeshi;
kubera bo aza aturuka mu majyepfo yawo agana mu Mirambi.
3Ni ukuri, wowe ukunda imiryango y’abantu,
ab’intungane bose bari mu maboko yawe.
Bo bari barambaraye imbere y’ibirenge byawe,
maze bakira ijambo ryose uvuze.
4Musa yatugeneye Itegeko,
arishyikiriza iteraniro rya bene Yakobo.
5Nuko Yeshuruni abona umwami,
ubwo abatware ba rubanda bateranaga,
hamwe n’imiryango y’Abayisraheli yose.
6Rubeni arakarama, ntagapfe,
harakabaho kandi n’abe n’ubwo ari bakeya.»
7Ageze kuri Yuda, avuga ibi ati
«Uhoraho, jya wumva ijwi rya Yuda
uzamugarure mu ngabo ze.
Amaboko ye aramurengere,
nawe uzamugoboke umutabare yatewe n’abanzi be.»
8Ageze kuri Levi aravuga ati:
«Tumimu zawe na Urimu zawe ziragatungwa
n’umuntu wakubereye indahemuka,
ukamugeragereza i Masa,
ukamugishiriza impaka ku mazi y’i Meriba,
9ari na we wavuze kuri se na nyina ati
’Nta bwo nigeze mbabona!’
Akanga kwemera bene se,
kandi ntanamenye abahungu be.
Koko bene Levi bitaye ku ijambo ryawe,
bakomera ku Isezerano ryawe,
10bigisha bene Yakobo imigenzo yawe,
batoza Abayisraheli amategeko yawe,
bagutura imibavu, uranyurwa,
bagashyira ku rutambiro rwawe ibitambo bitwikwa.
11Uhoraho, ha umugisha ubutwari bwa Levi,
unogerwe n’imirimo y’amaboko ye,
ushegeshe ibyaziha by’abamurwanya;
abamwanga barakagwa ubutabyuka.»
12Ageze kuri Benyamini aravuga ati
«Ni inkoramutima y’Uhoraho, aradendeje mu ituze,
yizigiye Nyirigira umuragiye iminsi yose
kandi uruhukiye hagati y’udusozi twe.»
13Ageze kuri Yozefu aravuga ati
«Igihugu cye kirakagira umugisha w’Uhoraho!
Ibyiza biruta ibindi mu bitangwa n’ijuru, ibyo ni urume,
n’amazi adendeje mu nsi y’ubutaka,
14ibyiza biruta ibindi mu bifashwa n’izuba kurumbuka,
hamwe n’ibyiza biruta ibindi mu bimera buri kwezi,
15ibyiza biruta ibindi mu bibyarwa n’imisozi ya kera na kare,
hamwe n’ibyiza biruta ibindi mu bibyarwa n’utununga duhoraho,
16ibyiza biruta ibindi mu bikungahaje igihugu,
hamwe n’ineza y’Uwiyerekaniye mu Gihuru cyakaga umuriro:
ibyo byose biratwikire umutwe wa Yozefu,
uruhanga rw’uweguriwe Uhoraho atoranyijwe muri bene se.
17Ni impfizi ye yavutse uburiza: icyubahiro kiramuharirwe!
Amahembe yayo ni nk’amahembe y’imbogo:
izayicisha amahanga kugeza ku mpera z’isi!
Ngibyo ibihumbi n’ibihumbi byo kwa Efurayimu,
ngaya amagana n’amagana yo kwa Manase!»
18Ageze kuri Zabuloni aravuga ati
«Dabagira, Zabuloni, buri gihe uzaba ugabye ibitero;
dabagira nawe Isakari, aho utuye mu mahema yawe.
19Bahamagaye amahanga ngo aze
ku musozi baturiraho ibitambo by’ubuhoro;
bayoboye iwabo ikivu cy’ibyiza biturutse inyuma y’inyanja,
kimwe n’ubukungu bwihishe mu musenyi.»
20Ageze kuri Gadi, aravuga ati
«Arakagira umugisha uwo Gadi azakesha kwagura imipaka!
Aryama nk’intare itanyagura ukuboko
cyangwa igihanga cy’inyamaswa yishe.
21Yamamye akajisho ku byo yagabiwe rugikubita,
abona aho umugabane w’ubutware umugenewe uherereye.
Yagiye mu rwego rw’abatware ba rubanda,
atunganya ubucamanza bw’Uhoraho
hamwe n’ibyemezo yafashe arengera Israheli.»
22Ageze kuri Dani aravuga ati
«Dani ni icyana cy’intare,
gisimbuka gituruka i Bashani.»
23Ageze kuri Nefutali aravuga ati
«Nefutali ahaga ibyo aherewe ubuntu,
agwiza imigisha y’Uhoraho,
arigarurire igihugu cy’iburengerazuba n’icy’amajyepfo.»
24Ageze kuri Asheri aravuga ati
«Asheri arakagira umugisha muri bose,
agire ubuhoro mu bavandimwe be,
avogere mu mavuta masa.
25Ibihindizo byawe bizabe ibyuma n’imiringa,
kandi uko iminsi yawe ingana,
azabe ari ko n’imbaraga zawe zireshya.»
26Yewe Yeshuruni, nta n’umwe uhwanye n’Imana
izanwa no kugutabara,
igahutera igendera ku ifarasi y’ijuru n’ibicu, yuje ububasha.
27Imana ya kera na kare ni yo buhungiro bwawe;
kuva iteka ryose ni yo kuboko gukora byose hano mu nsi;
yirukanye ababisha imbere yawe,
maze iravuga iti ’Ngaho tsemba!’
28Israheli idendeje mu mahoro nta cyo yishisha:
isoko ya Yakobo iratemba nta kiyiziga,
igana mu gihugu cya divayi n’imyaka y’impeke;
ndetse n’ijuru rirahatondesha ikime.
29Urahirwa koko Israheli!
Ni nde umeze nkawe, wowe bwoko burengerwa n’Uhoraho?
Ni we ngabo igukingira ikagutabara,
akaba n’inkota iguha gutsinda.
Ababisha bawe bazakora iyo bwabaga bakwigira amayeri,
ariko ntuzabura gushinga ikirenge
mu mpinga y’imisozi y’igihugu cyabo.»

Currently Selected:

Ivugururamategeko 33: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy