YouVersion Logo
Search Icon

Abanyatesaloniki, iya 2 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, na Silivani, na Timote kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: 2tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
Ibitotezo ntibikabatere guhungabana mu kwemera
3Bavandimwe, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ibyo birakwiye, kuko ukwemera kwanyu kugenda kwiyongera, n’urukundo mufitanye rukabasenderamo uko mungana, 4bigatuma natwe muduhesha ishema muri Kiliziya z’Imana, kubera ubudacogora n’ukwemera bibaranga muri ibyo bitotezo n’amagorwa yose mwihanganira. 5Ibyo birerekana urubanza Imana izaca mu butabera, kuko nimumara kubabara ku mpamvu y’Ingoma y’Imana, nta washidikanya ko izasanga mukwiye kuyinjizwamo.
Ibihano n’ibihembo biteganijwe
6Koko rero, biratunganye ko Imana isubiza amagorwa ku bayateye, 7naho mwebwe abagowe, ikabaha kuruhukana natwe, igihe cy’ukwigaragaza kwa Nyagasani Yezu, uzava mu ijuru ashagawe n’abamalayika be mu bubasha bwinshi, 8kandi ari hagati y’umuriro ugurumana, kugira ngo ahane abatazi Imana bakanga kumvira Inkuru Nziza y’Umwami wacu Yezu Kristu#1.8 abatazi . . . kumvira . . . Yezu Kristu: Pawulo asanga abanzi b’Imana n’ab’abemera (1.6) bari ukubiri: hari abanyamahanga batazi Imana y’ukuri, hakaba n’Abayahudi banze kwemera Yezu Kristu. Birumvikana rero ko abo Pawulo avuga ari abo banangiye umutima, bakanga kwakira ingabire y’ukwemera yabagaragarijwe. 9Abo ngabo bazabona igihano kizahoraho, bacirirwe kure y’uruhanga rwa Nyagasani Nyir’ikuzo, 10kuri wa munsi azaza kugira ngo aherwe ikuzo mu batagatifu be, kandi ashimagirizwe mu bazaba baramwemeye bose: mwebweho rero, muri mu bemeye ubuhamya bwacu. 11Ni yo mpamvu ituma tubasabira iteka, kugira ngo Imana yacu ibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo, ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa. 12Bityo, izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri We, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu Kristu.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy