YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Abamakabe 14

14
VII. INTAMBARA ZIRWANYA NIKANORI, UMUGABA W’INGABO ZA DEMETIRIYO WA MBERE. UMUNSI WA NIKANORI
Alikimu, umuherezabitambo mukuru agambanira Yuda Makabe
(1 Mak 7.1–38)
1Hashize imyaka itatu, Yuda na bagenzi be bumva ko Demetiriyo#14.1 Demetiriyo: uwo mwami yategetse muri 161–150 mb. K., izina rye ry’ubwami rikaba Demetiriyo wa mbere. Reba 1 Mak 7 n’ibisobanuro byaho., mwene Selewukusi, yageze ku cyambu cya Tiripoli, ari kumwe n’igitero kinini n’amato menshi, 2akaba yarigaruriye igihugu, amaze kwica Antiyokusi na Liziya, umurezi we. 3Nuko ahagana mu mwaka w’ijana na mirongo itanu n’umwe, uwitwa Alikimu wari warigeze no kuba umuherezabitambo mukuru, asanga umwami Demetiriyo. 4Uwo muntu yari yarihumanyije igihe cy’imyivumbagatanyo; abonye rero ko nta mukiro na mba ateze kandi atagishoboye no kwegera urutambiro ukundi, ni ko gutura umwami ikamba rya zahabu n’umukindo, agerekaho n’amashami y’imizeti, nk’uko byagendaga mu Ngoro. Uwo munsi ariko, ntiyagira ikindi akora.
5Hanyuma ariko yaje kubona akanya ko kugaragaza ubugome bwe, igihe Demetiriyo amuhamagaje mu nama ye, akamubaza ku byerekeye ibitekerezo n’imigambi by’Abayahudi. Nuko arasubiza ati 6«Abo Bayahudi bita Abahasidimu, bakaba bayoborwa na Yuda Makabe, bahora bashoza intambara, ntibatume igihugu kigira ituze. 7Ni yo mpamvu, aho mariye kunyagwa ubukuru bwanjye narazwe, ari bwo ubuherezabitambo bukuru, niyiziye hano, 8mbitewe mbere na mbere no gushaka ibyagirira umwami akamaro, ngaharanira kandi n’icyarengera bene wacu, kuko ubusazi bw’abo bantu navuze buroha umuryango wacu mu magorwa akomeye. 9Nawe rero, mwami Nyakubahwa, igihe uzaba umaze kumenya buri kantu muri ayo mafuti, uzatabare igihugu cyacu n’umuryango wacu birenganywa impande zose, ukurikije nyine ubwo buntu ugirira abantu bose, 10kuko igihe cyose Yuda uwo azaba akiriho, bitazashoboka ko Leta igira amahoro.»
11Alikimu ngo amare kuvuga atyo, andi macuti y’umwami yanga Yuda urunuka, yihutira gukaza uburakari bwa Demetiriyo. 12Amaze guhitamo Nikanori, umwe wigeze gutegeka abarwanira ku nzovu, amugira umutware wa Yudeya#14.12 umutware wa Yudeya: umwami Demetiriyo wa mbere yashatse kuvugurura ubutegetsi bwe muri Yudeya; ni bwo ashyizeho Nikanori ngo abe umutware w’ako karere, kugira ngo yumvishe neza Yuda Makabe n’umuherezabitambo Alikimu ko umwami wenyine ari we utegeka., amwoherezayo, 13amuhaye n’itegeko ryo kwica Yuda, agatatanya abari kumwe na we, naho Alikimu akamusubiza mu mirimo y’ubuherezabitambo bukuru mu Ngoro iruta izindi. 14Nuko abanyamahanga bo muri Yudeya bari barahunze Yuda, biremamo udutsiko basanga Nikanori, bibwira ko ayo magorwa n’amakuba y’Abayahudi bizagira icyo bizabagezaho.
Nikanori agirana ubucuti na Yuda
15Abayahudi bamenye ko Nikanori yaje ari kumwe n’igitero cy’abanyamahanga, binyanyagizaho umukungugu kandi batakambira Uwari warishingiye umuryango we ubuziraherezo, akaba atarigeze ahwema na rimwe gutabara umurage we, akoresheje ibimenyetso by’agatangaza. 16Ku bw’itegeko ry’umutware wabo, bahita bahaguruka aho bari, basakiranira n’ingabo za Nikanori mu rusisiro rw’i Deso. 17Simoni, umuvandimwe wa Yuda, akaba yatangiye kurwana na bo, ariko bitewe n’uko abanzi babatunguye, abanza kuneshwa gato. 18Nyamara Nikanori ngo amenye ubutwari bwa Yuda na bagenzi be, ishyaka barwanira igihugu cyababyaye, atinya kubigerera ashoza urugamba. 19Nuko yohereza Posidoniyo, Tewodote na Matatiyasi ngo bahane ibiganza n’Abayahudi.
20Umutware wabo, amaze gusuzuma neza ibyo bagezeho, abimenyesha ingabo, bose hamwe barabyemera. 21Bumvikana umunsi abatware bombi bazahuriraho bakivuganira ubwabo. Nuko ku mpande zombi haturuka igare, maze batera intebe z’abanyacyubahiro. 22Yuda yari yashyize ahantu hatunganye igico cy’abantu bafite intwaro, biteguye gutabara niba hagize ubugambanyi bwubuka ku ruhande rw’abanzi. Nyamara mu mishyikirano yabo, abo batware bombi bashoboye kumvikana.
23Nikanori amara iminsi i Yeruzalemu nta kibi ahakoze, ahubwo yirukana ya mbaga y’abantu bamuhuriragaho baje kumucacura. 24Yabaga ari kumwe na Yuda igihe cyose, mu mutima we akumva yubashye uwo muntu. 25Nuko amugira inama yo kurongora no kubyara abana. Yuda ni ko kurongora, agira amahoro kandi abaho neza.
Alikimu abyutsa inzangano; Nikanori akibasira Ingoro
26Alikimu ngo abone ubwo bwumvikane bwabo, amaze no gushyikira inyandiko y’ayo masezerano, ajya kwa Demetiriyo kumubwira ko Nikanori afite ibitekerezo binyuranye n’amatwara ya Leta, ndetse ko yagize Yuda, umwanzi w’igihugu, umusimbura we. 27Umwami ararakara cyane abitewe n’ibinyoma by’uwo mugome mubi, ahera ko yandikira Nikanori, amumenyesha ko atari yishimiye na gato ayo masezerano, anamutegeka kohereza bidatinze Makabe i Antiyokiya, kandi aboshye.
28Nikanori ngo abone iyo baruwa arakangarana, kuko byari bimukomereye guca ku masezerano yagiranye n’umuntu utari wagize icyo amuhemukiraho. 29Ariko na none kubera ko bitari byoroshye kuvuguruza umwami, atangira gushakashaka uburyo yarangiza iryo tegeko, akoresheje amayeri. 30Makabe na we, amaze gutahura ko Nikanori atakimureba neza, ndetse n’imishyikirano yabo ikaba itangiye gucumbagira, atekereza ko ibyo bitazamugwa amahoro. Ni ko gukoranya benshi mu bari bamushyigikiye, ahunga Nikanori. 31Aho undi amenyeye ko uwo mugabo yamuziritse ku katsi, ajya mu Ngoro iruta izindi kandi ntagatifu, igihe abaherezabitambo bariho batura ibitambo uko bisanzwe, ategeka ko bamugabiza Yuda. 32Ngo bamurahire ko batazi aho uwo mugabo ashaka aherereye, 33Nikanori arambura ukuboko kwe kw’iburyo akwerekeje ku Ngoro, yemeza ageretseho n’indahiro, ati «Nimutanyegurira Yuda ari imbohe, nzasenya iyi Ngoro y’Imana, urutambiro ndurimbure, maze aha hantu nyine mpubake ingoro itangaje yegurirwe Diyoniziyo#14.33 Diyoniziyo: ni ya mana y’Abagereki, bavugaga ko igenga imizabibu na divayi (reba 6,7 n’igisob.)34Amaze kuvuga ayo magambo, arigendera. Nuko abaherezabitambo barambura amaboko bayerekeje ku ijuru, bambaza Uwakomeje buri gihe kurwanirira umuryango wacu, bagira bati 35«Nyagasani, wowe utagira icyo ukenera, washimishijwe n’uko Ingoro utuyemo iba muri twe. 36None rero, Nyagasani, wowe ubutungane bwose bukomokaho, urinde iyi Ngoro yari imaze guhumanurwa, ntizigere yongera kwandavuzwa bibaho.»
Urupfu rwa Razisi#14.36 Urupfu rwa Razisi: dore urundi rugero rw’ubutwari n’ubudahemuka: uyu muntu yagereranywa na wa mukambwe Eleyazari (6.18–31), cyangwa se ba bavandimwe barindwi (7.1–41). Mu murongo wa 46, aragaragaza icyizere afite cy’uko azazuka.
37Baza rero kuregera Nikanori umwe mu bakuru b’umuryango b’i Yeruzalemu akitwa Razisi, umuntu warwaniraga ishyaka bene wabo, akavugwa neza kandi bakamwita Umubyeyi w’Abayahudi, bitewe n’urukundo yabakundaga. 38Imvururu zigitangira, bamureze ko ari umuyoboke w’idini y’Abayahudi, koko kandi yari yararwaniye ishyaka iyo dini, arayitangira n’umutima we wose n’amagara ye yose. 39Nikanori yohereza abasirikare barenga magana atanu kumufata, agira ngo agaragaze ubugome afitiye Abayahudi, 40kuko yari azi neza ko niyica uwo muntu biri bubashegeshe. 41Igihe abasirikare bari bagiye kwigarurira umunara, bariho babomagura imiryango bamaze no gutegekwa kuyitwika, Razisi wari wagoswe impande zose yitikura inkota ye. 42Yahisemo gupfa gipfura aho kugwa mu biganza by’abagome bajyaga kumwica urugaraguro rudakwiranye n’ubupfura bwe. 43Ariko kubera igihunga yatewe n’intambara, ahusha icyico kandi igitero kiba kirinjiye. Nuko yirukanka kigabo hejuru y’inkike, asimbukana ubutwari yiroha muri cya gitero. 44Ubwo bose baritaza, ni ko kwitura hagati aho mu cyeragati. 45Ahabaduka agihumeka kandi agifite akanyabugabo uko amaraso yakamutembyeho umubiri wose, ntiyita ku bikomere byamubabazaga cyane, yambukiranya icyo gitero yiruka. Hanyuma ahagarara ku rutare rurerure, 46n’ubwo amaraso yari yamushizemo bwose, yikuramo amara ayacigatira mu biganza byombi, maze ayajugunyira cya gitero, ari na ko asaba Umugenga w’ubugingo n’umwuka, ngo umunsi umwe azabimusubize. Ng’uko uko yapfuye.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy