YouVersion Logo
Search Icon

Timote, iya 1 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana Umukiza wacu na Kristu Yezu amizero yacu babishatse, 2kuri Timote, umwana wanjye nyakuri nabyaye mu kwemera: nkwifurije ineza, impuhwe n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Kristu Yezu Umwami wacu.
Kwirinda abigishabinyoma
3Igihe nendaga kujya i Masedoniya, nagusabye kuguma Efezi, kugira ngo ubuze bamwe gukwiza inyigisho z’intarurano, 4no kwibanda ku migani y’amahomvu hamwe n’ibisokuruza by’urudaca#1.4 ibisokuruza by’urudaca: dushobora gukeka ko ari ubushakashatsi butagira shinge na rugero, bwakorwaga na bamwe mu bigishamategeko b’Abayahudi ku byerekeye imibereho y’abakurambere b’Abayisraheli, n’abantu b’ibirangirire Bibiliya ivuga, kimwe n’imigani y’imihimbano ku biberekeyeho. Ibyo byose ntaho bihuriye n’ukwemera nyakuri n’urukundo dukunda Imana. Reba na Tito 1,14; 3,9., bigamije gusa gukurura impaka zidashobotse, aho gushyigikira umugambi w’Imana ushingiye ku kwemera. 5Ibyo mbivugiye guteza imbere urukundo rukomoka ku mutima usukuye, ku mutimanama ukeye no ku kwemera kutaryarya. 6Kubera ko bamwe bataye uwo murongo, byatumye barorongotana mu magambo atagira shinge na rugero. 7Bibwira ko ari abahanga mu by’Amategeko, kandi baba batazi n’icyo bavuga cyangwa barwanira ishyaka.
Amategeko abereyeho iki?
8Koko, birazwi, Amategeko ni meza, apfa gusa gukoreshwa mu rugero rukwiye, 9umuntu akamenya ko Itegeko ritabereyeho intungane#1.9 ritabereyeho intungane: Pawulo arigisha ko umuntu w’intungane umurikiwe na Roho Mutagatifu, azakora ku bwende bwe ibikorwa byiza, abitewe n’umutimanama we. Ntakeneye rero itegeko ngo rimwibutse icyo agomba gukora n’ikibujijwe, ntanakeneye ibikangisho kugira ngo akore atyo abitewe n’ubwoba. Naho abagome bo, itegeko ribafitiye akamaro, ngo ribashinje, ribakangaranye, ribashishikarize guhindura imyifatire yabo., ahubwo ko ryashyiriweho abantu b’ibigande n’ibyigomeke, abananira Imana n’abanyabyaha, inkorashyano n’inkozi z’ibibi, abica ba se cyangwa ba nyina, n’abandi bicanyi, 10ibyomanzi, abiyandarika, abacuruza abantu#1.10 abacuruza abantu: ni ababagurishaga, kugira ngo bahinduke abacakara b’ababaguze., ababeshyi n’abarahirabinyoma, n’abandi bose bakora ibitambamiye inyigisho zitunganye, 11za zindi zihuje n’Inkuru Nziza naragijwe n’Imana, Yo Nyir’ikuzo n’ihirwe.
Pawulo ashimira Kristu
12Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera kumukorera, 13jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo#1.13 ngatoteza abayo: Pawulo aravuga uburyo yatoteje abakristu, reba Intu 9,4; 22,4; 26,11; Gal 1,13; 1 Kor 15,9; Fil 3,6., nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi, kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera. 14None ingabire y’Umwami wacu yambayemo igisagirane, nsenderezwa ukwemera n’urukundo ruri muri Kristu Yezu.
15Dore ijambo rigomba kwizerwa, kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose: ni uko Kristu Yezu yaje ku isi kugira ngo akize abanyabyaha, muri bo jye nkaba uwa mbere. 16Kandi kuba naragiriwe imbabazi, ni ukugira ngo Kristu Yezu ahere kuri jye, maze yerekane ubuntu bwe bwose, bityo angire urugero rw’abagomba kuzamwemera bose bizeye ubugingo bw’iteka. 17Umwami w’ibihe byose, ari na We Mana imwe rukumbi, ihoraho kandi itagaragara, naharirwe icyubahiro n’ikuzo, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Amen.
Pawulo ashishikariza Timote kurwana intambara y’ukuri
18Timote, mwana wanjye, ngiyo inyigisho nkuragije, ikaba ihuje n’ubuhanuzi bukwerekeye#1.18 ubuhanuzi bukwerekeye: Pawulo aributsa Timote amasengesho abahanuzi bamuvugiyeho, igihe abakuru b’ikoraniro na Pawulo ubwe bamuramburiyeho ibiganza ku mutwe, bamushinga uwo murimo wo kuba umushumba w’abavandimwe be. Reba 1 Tim 4,14 na 2 Tim 1,6. bakuvugiyeho kera, kugira ngo numara kubucengeramo, ubashe kurwana intambara ikwiye, 19ufite ukwemera n’umutimanama mwiza. Hari ababiretse, maze ukwemera kwabo kurayoyoka. 20Abo ni nka ba Himene na Alegisanderi nashumurije Sekibi#1.20 nashumurije Sekibi: abo bagabo bombi babujijwe kongera kujya mu makoraniro y’abakristu. Bakagomba rero kuba ukwabo kwa bonyine mu gihe gito, bagashumurizwa ibitero bya Sekibi ikaboneraho kubashuka bikomeye. Ariko rero Pawulo yizeraga ko icyo gihano kizabafasha kwisubiraho. Gereranya na 1 Kor 5,5., kugira ngo bamenyereho kutazongera gutuka Imana ukundi.

Currently Selected:

Timote, iya 1 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy