YouVersion Logo
Search Icon

Hozeya 1

1
1Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli.
Hozeya ategekwa kurongora indaya
2Ngubu ubutumwa Uhoraho yabanje kugeza ku Bisiraheli abunyujije kuri Hozeya. Uhoraho yabwiye Hozeya ati: “Genda urongore indaya, nyuma izabyara#indaya … izabyara: cg umugore, nyuma azaba umusambanyi abyare. abana b'ababyarirano. Koko abatuye iki gihugu baranyimūye, ubwo ni bwo buraya bukabije.”
3Nuko Hozeya aragenda arongora Gomeri, umukobwa wa Dibulayimu. Gomeri asama inda babyarana umwana w'umuhungu. 4Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Yizerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra abakomoka ku Mwami Yehu mbaryoza abantu yiciye i Yizerēli#Yehu … Yizerēli: reba 2 Bami 10.1-11., kandi ubwami bwa Isiraheli na bwo nzabutsemba. 5Icyo gihe nzatsembera ingufu za Isiraheli mu kibaya cya Yizerēli.”
6Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w'umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe#Ntampuhwe: mu Giheburayi ni Lo-Ruhama., kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira. 7Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n'abayarwaniraho.”
8Gomeri acutsa Ntampuhwe, asama indi nda abyara umwana w'umuhungu. 9Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Subwokobwanjye,#Subwokobwanjye: mu Giheburayi ni Lo-Ammi. kuko mwebwe Abisiraheli mutari ubwoko bwanjye, nanjye sindi uwanyu#sindi uwanyu: cg simbabereye Ndiho. Reba Kuv 3.14..”

Currently Selected:

Hozeya 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy