YouVersion Logo
Search Icon

Daniyeli 12

12
Kuzuka no gucirwa urubanza
1Wa muntu wari wambaye imyambaro yera arongera ati: “Icyo gihe kizaba ari igihe cy'amakuba kitigeze kibaho mu bwoko bwawe. Ariko Mikayeli umutware w'abamarayika, akaba n'umurinzi w'ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy'Imana azarokoka. 2Abenshi mu bapfuye bagahambwa bazazuka, bamwe bazahabwa ubugingo buhoraho, abandi bazakozwa isoni bacirwe ho iteka burundu. 3Abazi gushishoza bazarabagirana ubwiza nk'ikirere, bazahora bererana nk'inyenyeri iteka ryose kubera ko batumye abantu benshi baba intungane. 4Naho rero wowe Daniyeli, iki gitabo gifungishe ikimenyetso kugira ngo ubutumwa burimo bubikwe neza kugeza igihe cy'imperuka. Bityo kizaramba gisomwe n'abantu benshi barusheho gusobanukirwa.”
5Nuko jyewe Daniyeli mbona abandi bantu babiri bahagaze ku ruzi, umwe hakuno undi hakurya. 6Umwe muri bo abaza umuntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze mu kirere hejuru y'uruzi ati: “Ibyo bintu bitangaje bizarangira ryari?”
7Wa muntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze hejuru y'uruzi ashyira amaboko yombi hejuru, numva arahiye mu izina ry'Imana ihoraho ati: “Bizamara imyaka itatu n'igice. Nibamara gushegesha ubwoko bw'Imana, ibyo byose na byo bizashira.”
8Ibyo narabyumvise ariko sinabisobanukirwa, maze ndabaza nti: “Nyakubahwa, ingaruka z'ibyo byose zizaba izihe?”
9Aransubiza ati: “Daniyeli we, igendere! Ubutumwa naguhaye ubugire ibanga kuzageza igihe cy'imperuka. 10Abantu benshi baziboneza babe abere n'intungane, naho abagome bazakomeza gukora nabi. Abagome bo ntibazabisobanukirwa, ariko abazi gushishoza bo bazabisobanukirwa. 11Kuva igihe ibitambo bya buri munsi bizahagarikwa hagashyirwaho igiterashozi kirimbuzi, hazashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo cyenda. 12Hahirwa umuntu uzihangana akazageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n'itanu. 13Naho wowe Daniyeli igendere, uzatabaruka utegereze umunsi w'imperuka, ni bwo uzazuka uhabwe umunani wawe.”

Currently Selected:

Daniyeli 12: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy