YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 1

1
Ezekiyeli yerekwa Imana bwa mbere
1.1—7.27
Uhoraho abonekera Ezekiyeli
1Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa kane k'umwaka wa mirongo itatu nari maze mvutse, ubwo nari hamwe n'abajyanywe ho iminyago ku nkombe y'umuyoboro w'amazi witwa Kebari#Kebari: wari umuyoboro uturuka mu ruzi rwa Efurati muri Babiloniya., nabonye ijuru rikingutse maze Imana irambonekera. 2Kuri iyo tariki ya gatanu y'ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yoyakini ajyanywe ho umunyago#ajyanywe ho umunyago: hari hagati ya 593-592 M.K. Reba 2 Bami 24.8-17; 2 Amateka 36.9-10., 3Ijambo ry'Uhoraho ryangezeho jyewe Ezekiyeli mwene Buzi wari umutambyi mu gihugu cya Babiloniya, ku nkombe ya Kebari. Aho ni ho Uhoraho yanyujujemo imbaraga.
4Nitegereje mbona inkubi y'umuyaga uturutse mu majyaruguru, uzana n'igicu kinini n'umuriro utera ibishashi, bikikijwe n'umucyo urabagirana. Muri wo rwagati, hashashagiranaga nk'icyuma kiri mu muriro. 5Muri uwo mucyo kandi nabonyemo amashusho y'ibinyabuzima#ibinyabuzima: reba Ibyah 4.6-7. bine bisa n'abantu, 6uretse ko buri kinyabuzima cyari gifite mu maso hane n'amababa ane. 7Amaguru yabyo yari arambuye, ibirenge byabyo bimeze nk'ibinono by'inyana kandi birabagirana nk'umuringa usennye. 8Munsi y'amababa yabyo hari ibiganza by'umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe no mu maso habyo n'amababa yabyo. 9Amababa ya buri kinyabuzima yakoraga ku y'ikindi, byagendaga biromboreje imbere yabyo kandi ntibyigere bikebuka. 10Uko ari bine byari bifite mu maso nk'ah'umuntu, mu maso h'iburyo hasaga n'ah'intare, mu maso h'ibumoso hasaga n'ah'ikimasa, kandi uko ari bine byari bifite mu maso hasa n'aha kagoma. 11Abiri mu mababa ya buri kinyabuzima yarebaga hejuru kandi rimwe rikora ku rindi, andi abiri atwikiriye umubiri wacyo. 12Buri kinyabuzima cyagendaga kiromboreje imbere yacyo, bikajya iyo bishaka kandi ntibyigere bikebuka. 13Ibyo binyabuzima byasaga n'amakara yaka, kandi bikarabya nk'ibirimi by'umuriro. Uwo muriro wagendaga hagati y'ibyo binyabuzima uko ari bine, ukahasakāza umucyo kubera ibishashi byawo byarabyaga nk'umurabyo. 14Ibinyabuzima byagendaga binyuranamo, kandi binyaruka nk'umurabyo.
15Nuko nitegereje mbona ku ruhande rwa buri kinyabuzima, uruziga rukora hasi. 16Isura n'imiterere y'izo nziga yasaga n'ibuye ry'agaciro. Izo nziga uko ari enye zarasaga zose, zikozwe kimwe kandi zisobekeranye. 17Izo nziga zagendaga zikaraga zigana mu byerekezo bine, ntizigere zihindukira. 18Amagurudumu yazo yari maremare cyane, kandi uko ari ane yari azengurutsweho n'amaso. 19Iyo ibinyabuzima byagendaga, inziga zajyanaga na byo, byajya ejuru zikazamukana na byo. 20Byajyaga iyo bishatse inziga zikajyana na byo, kuko ibyo binyabuzima ari byo byazikoreshaga. 21Iyo ibinyabuzima byagendaga, inziga zajyanaga na byo, byahagarara na zo zigahagarara. Iyo byajya ejuru zazamukanaga na byo, kuko ibyo binyabuzima ari byo byazikoreshaga.
22Hejuru y'ibyo binyabuzima hari igisa n'igisenge, kibengerana nk'urubura kandi gitangaje. 23Amababa abiri ya buri kinyabuzima yari arambuye munsi y'icyo gisa n'igisenge, rimwe ryerekeranye n'irindi, naho andi abiri yari atwikiriye umubiri wa buri kinyabuzima. 24Iyo byagendaga numvaga urusaku rw'amababa yabyo, rwari urusaku rumeze nk'urw'amazi magari, cyangwa nk'ijwi ry'Ishoborabyose, cyangwa imirindi y'ingabo. Iyo byarekaga kugenda, byabumbaga amababa yabyo. 25Hanyuma ijwi ryumvikanira hejuru y'icyo gisa n'igisenge, cyari hejuru y'ibyo binyabuzima byari bihagaze bibumbye amababa yabyo. 26Hejuru y'igisa n'igisenge hari ikintu kimeze nk'ibuye rya safiro#safiro: reba Ibyah 21.19 (sob)., gikozwe nk'intebe ya cyami. Kuri iyo ntebe ahagana hejuru hari igisa n'umuntu. 27Nuko mbona icyo gisa n'umuntu kirabagirana nk'icyuma gisennye kandi kizengurutswe n'umuriro. Munsi y'urukenyerero nahabonaga igisa n'umuriro ukimurikira. 28Icyo gisa n'umuntu cyari gikikijwe n'umucyo umeze nk'umukororombya urabagirana mu gihe cy'imvura. Ibyo byashushanyaga ikuzo ry'Uhoraho, mbibonye nikubita hasi nubamye. Nuko numva ijwi ry'umvugisha#umvugisha: reba 10.1-22; Ibyah 4.1-11..

Currently Selected:

Ezekiyeli 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy