YouVersion Logo
Search Icon

Amaganya 5

5
Ubwiza bwo kugarukira Uhoraho
1Uhoraho ibuka ibyatubayeho,
itegereze urebe ukuntu badutuka.
2Gakondo yacu yigaruriwe n'abanyamahanga,
amazu yacu yigaruriwe n'abimukīra.
3Ba data ntibakiriho, twabaye impfubyi,
ba mama bahindutse abapfakazi.
4Tugura amazi yo kunywa,
tugura inkwi zo gucana.
5Abadutoteza baduhozaho inkeke,
turananiwe nta gahenge dufite.
6Twategeye ukuboko Misiri na Ashūru,
twabategeye ukuboko tubasaba ibyokurya.
7Ba data baracumuye, none ntibakiriho,
ni twe twikoreye ibihano by'ibyaha byabo.
8Inkoreragahato ni zo zidutegeka,
nta muntu dufite wo kudukura mu nzara zabo.
9Ibyo kurya tubibona tubanje guhara amagara,
abambuzi badutegera mu butayu.
10Imibiri yacu yaka umuriro nk'itanura,
yaka umuriro kubera inzara itumereye nabi.
11Abagore b'i Siyoni bafatwa ku ngufu,
abakobwa na bo bafatwa ku ngufu mu mijyi ya Yuda.
12Bafashe abatware bacu barabamanika,
ntibacyubaha n'abakuru b'imiryango.
13Abasore babahatiye gusya ku mabuye,
abana bahatiwe kwikorera imiba y'inkwi iremereye.
14Abakuru b'imiryango ntibakirema inama,
abasore ntibagicuranga inanga.
15Umunezero wacu warayoyotse,
ibyishimo byacu byahindutse icyunamo.
16Ikuzo ryacu ryarashize,
tugushije ishyano kuko twacumuye.
17Bityo twabaye abarwayi,
twahindutse impumyi.
18Byatewe n'uko Siyoni yabaye amatongo,
koko yabaye isenga rya za nyiramuhari.
19Nyamara wowe Uhoraho, uganje iteka ryose,
ingoma yawe izahoraho uko ibihe biha ibindi.
20Ni kuki utwibagirwa igihe cyose,
ni kuki udutererana iminsi yose?
21Uhoraho twigarurire tuzakugarukira,
tugarure mu mibereho yacu ya kera.
22Uhoraho, mbese waratwanze burundu,
mbese watuzinutswe ubutigarura?

Currently Selected:

Amaganya 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy