YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 3

3
Ubutumwa bugenewe itorero ry'Imana ry'i Saridi
1“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Saridi uti: ‘Ufite ibinyamwuka#ibinyamwuka: reba 1.4 (sob). birindwi biva ku Mana, kandi akaba afite na za nyenyeri ndwi aravuze ngo: Nzi ibyo ukora. Witwa ko uriho nyamara wapfuye uhagaze. 2Kanguka ukomeze ibyo usigaranye na byo byenda gupfa. Ni koko nasanze ibikorwa byawe imbere y'Imana bituzuye. 3Nuko rero ibuka ibyo wigishijwe ukabyumva maze ubyitondere, wihane. Naho nutaba maso nzaza ngutunguye nk'umujura, ntabwo uzamenya igihe nzakugereraho. 4Icyakora i Saridi ufite bamwe batanduje#batanduje: reba Uguhumanya. imyambaro yabo. Bazagendana nanjye bambaye imyambaro yera, koko barabikwiriye. 5Utsinda wese azambikwa imyambaro yera, kandi sinzigera mpanagura izina rye mu gitabo cy'ubugingo.#igitabo cy'ubugingo: reba Fil 4.3. Nzemera ko ari uwanjye imbere ya Data n'imbere y'abamarayika be.
6“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’
Ubutumwa bugenewe itorero ry'Imana ry'i Filadelifiya
7“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Filadelifiya uti: ‘Uwitwa Umuziranenge n'Umunyakuri wasigaranye urufunguzo rw'Umwami Dawidi,#urufunguzo … Dawidi: ni Kristo. Reba Ezayi 22.22; Intu 2.22-31. wa wundi ufunga ntihagire ufungura, kandi yafungura ntihagire ufunga aravuze ngo: 8Nzi ibyo ukora. Nubwo ufite intege nke nzi ko wakurikije ibyo nigishije, kandi ko utigeze unyihakana. Nuko rero ngukinguriye irembo ngo ngutume, nta muntu n'umwe ubasha kugukoma imbere. 9Bamwe bo mu ikoraniro ry'abasenga Satani babeshya ko ari Abayahudi kandi atari bo, dore ngiye kubakuzanira, bakwikubite imbere, bamenye ko ngukunda. 10Ubwo wakurikije ibyo nigishije ukanāmbaho, nanjye nzakurinda mu bihe by'amakuba agiye kuzakwira isi yose ngo agerageze abayituye. 11Ngiye kuza bidatinze, komeza ibyo ufite rero kugira ngo hatagira ugutwara ikamba wagenewe. 12Utsinda wese nzamugira inkingi mu Ngoro y'Imana yanjye, ntazigera asohokamo ukundi. Nzandika kuri we izina ry'Imana yanjye n'iry'umurwa wayo ari wo Yeruzalemu nshya, igiye kumanuka iturutse mu ijuru ku Mana yanjye. Byongeye kandi nzandika kuri we izina ryanjye rishya.
13“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’
Ubutumwa bugenewe itorero ry'Imana ry'i Lawodiseya
14“Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry'Imana ry'i Lawodiseya, uti: ‘Uwitwa Amina, umuhamya w'indahemuka kandi w'umunyakuri, ari na we shingiro#shingiro: cg mutware, cg nkomoko. ry'ibyo Imana yaremye aravuze ngo: 15Nzi ibyo ukora. Ntukonje kandi ntushyushye. Ubonye iyaba wari ukonje cyangwa ngo ube ushyushye! 16None rero ubwo uri akazuyazi ukaba udakonje ntunashyuhe, ngiye kukuruka! 17Uravuga uti: “Ndi umukire ndakungahaye, nta cyo nkennye na busa.” Nyamara ntuzi ukuntu uri umutindi wo kubabarirwa, ntugira shinge na rugero, uri impumyi kandi wambaye ubusa. 18Ni cyo gituma nkugīra inama yo kunguraho izahabu yatunganyijwe n'umuriro, maze ubone kuba umukungu ungureho n'imyambaro yera, kugira ngo uhishe ubwambure bwawe buteye isoni, kandi ungureho n'umuti wo gusīga ku maso, kugira ngo uhumuke urebe. 19Abo nkunda bose ndabacyaha nkabacishaho umunyafu. Nuko rero gira umwete wihane. 20Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, unyumva wese agakingura nzinjira iwe nsangire na we, na we kandi asangire nanjye. 21Utsinda nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye ya cyami, nk'uko nanjye natsinze nkicarana na Data ku ntebe ye ya cyami.
22“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo!’ ”

Currently Selected:

Ibyahishuwe 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy