YouVersion Logo
Search Icon

Luka 7

7
Umukapiteni w'Umunyaroma atabaza Yezu
(Mt 8.5-13)
1Yezu amaze kubwira abantu ibyo byose, ajya mu mujyi wa Kafarinawumu. 2Hariyo umukapiteni w'Umunyaroma wari ufite umugaragu yakundaga cyane. Uwo mugaragu yari arwaye agiye gupfa. 3Uwo mukapiteni ngo yumve ibyo bavuga kuri Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b'Abayahudi, amusaba kuza kumukiriza umugaragu. 4Bageze aho Yezu ari baramwinginga cyane bati: “Birakwiye ko uwo muntu wamugoboka, 5kuko twebwe Abayahudi adukunda kandi ni we watwubakiye urusengero.”
6Nuko Yezu ajyana na bo maze igihe bageze hafi y'urugo, wa mukapiteni atuma incuti kumubwira ngo: “Nyagasani wikwirushya, ntibinkwiye ko winjira iwanjye. 7Kuza kukwishakira na byo nasanze bitankwiye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira. 8Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’, akaza, nabwira n'umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora.”
9Yezu abyumvise atyo atangarira uwo muntu, arahindukira abwira imbaga y'abantu yari imukurikiye ati: “Reka mbabwire: no mu Bisiraheli sinigeze mbona ufite ukwizera kugeze aha!”
10Abatumwe bahindukiye basanga wa mugaragu yakize.
Yezu azura umwana w'umupfakazi
11Nyuma y'ibyo#Nyuma y'ibyo: cg Bukeye bwaho. Yezu ajya mu mujyi witwa Nayini, ashagawe n'abigishwa be n'imbaga y'abantu. 12Ageze bugufi bw'irembo ry'umujyi, ahura n'abatwaye umurambo. Uwapfuye yari umuhungu w'ikinege, nyina akaba umupfakazi. Imbaga y'abantu benshi bo mu mujyi bari kumwe n'uwo mupfakazi. 13Nyagasani amubonye amugirira impuhwe, maze aramubwira ati: “Wirira!”
14Nuko yegera ingobyi umurambo warimo ayikoraho, abahetsi barahagarara. Aravuga ati: “Musore, ndagutegetse byuka!”
15Uwari wapfuye areguka atangira kuvuga. Nuko Yezu amushyikiriza nyina. 16Abari aho bose baratinya maze basingiza Imana bati: “Umuhanuzi ukomeye yabonetse muri twe”, kandi bati: “Imana yagendereye abantu bayo.”
17Inkuru y'ibyo Yezu yakoze ikwira muri Yudeya yose no mu karere kose kahakikije.
Yohani Mubatiza atuma kuri Yezu
(Mt 11.2-19)
18Abigishwa ba Yohani bamumenyesha ibyo byose. Yohani ni ko guhamagara babiri muri bo, 19abatuma kuri Nyagasani ngo bamubaze bati: “Mbese ni wowe wa wundi#wa wundi: ni ukuvuga Mesiya. ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?”
20Bageze aho Yezu ari baramubwira bati: “Yohani Mubatiza yadutumye kukubaza niba ari wowe wa wundi ugomba kuza, cyangwa niba tugomba gutegereza undi?”
21Icyo gihe basanga Yezu akiza abantu benshi indwara n'ububabare n'ingabo za Satani, ahumura n'impumyi nyinshi. 22Hanyuma asubiza izo ntumwa ati: “Mugende mutekerereze Yohani ibyo mwiboneye n'ibyo mwiyumviye muti ‘Impumyi zirahumuka, abamugaye baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n'abakene baragezwaho Ubutumwa bwiza!’ 23Hahirwa rero umuntu wese utazareka kunyizera.”
24Intumwa za Yohani zimaze kugenda, Yezu atangira kubwira rubanda ibyerekeye Yohani, arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Mbese ni urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? 25None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyambaro y'agaciro? Oya, abambaye imyambaro y'akataraboneka bakanadamarara, ni abibera mu ngoro z'abami. 26None se nyine mwagiye kureba iki? Ese ni umuhanuzi? Ni we koko, ndetse aruta umuhanuzi! 27Yohani uwo ni we Ibyanditswe bivuga, aho Imana igira iti: ‘Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe, kugira ngo igutunganyirize inzira.’ 28Reka mbabwire: mu bana b'abantu ntawe uruta Yohani, nyamara umuto mu bwami bw'Imana aramuruta.”
29Abantu bose bamwumvise barimo n'abasoresha, biyemeje kumvira Imana. Ni cyo cyatumye basanga Yohani ngo ababatize. 30Ibiri amambu Abafarizayi n'abahanga mu by'Amategeko, banze imigambi Imana yari ibafitiye, ntibasanga Yohani ngo ababatize.
31Yezu arakomeza ati: “Mbese abantu b'iki gihe nabagereranya n'iki? Mbese bameze nka ba nde? 32Ni nk'abana bicaye mu isoko bahamagarana bati: ‘Twateye imbyino z'umunezero ntimwabyina! Duteye iz'ishavu ntimwarira!’ 33Yohani Mubatiza yaje yigomwa kurya no kunywa inzoga muravuga muti: ‘Yahanzweho!’ 34Naho Umwana w'umuntu aje arya anywa muravuga muti: ‘Mbega igisahiranda cy'igisinzi, cy'incuti y'abasoresha n'abanyabyaha!’ 35Nyamara ubwenge bw'Imana bugaragazwa n'abagengwa na bwo bose.”
Umugore w'umunyabyaha ababarirwa
36Umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire. Bageze iwe bajya ku meza. 37Muri uwo mujyi hari umugore w'umunyabyaha. Amenye ko Yezu ari ku meza kwa wa Mufarizayi, azana icupa ryuzuye amarashi. 38Ahagarara inyuma ya Yezu ahagana ku birenge#ahagana ku birenge: icyo gihe ababaga bari ku meza baryamishaga urubavu rumwe ku kabaho, ibirenge bakabyerekeza inyuma. arira, amarira atonyangira ku birenge bya Yezu maze abihanaguza umusatsi we, agumya kubisomagura no kubisīga ya marashi. 39Umufarizayi wari watumiye Yezu abonye ibyo, ni ko kwibwira ati: “Iyaba uyu muntu yari umuhanuzi koko, aba yamenye uriya mugore umukozeho uwo ari we n'icyo ari cyo, ko ari umunyabyaha.” 40Yezu afata ijambo ati: “Simoni, mfite icyo nkubwira.”
Simoni ati: “Mwigisha, mbwira.”
41Yezu ati: “Tuvuge ko abantu babiri bārimo umwenda w'uwabagurije. Umwe yari amurimo ungana n'igihembo cy'imibyizi magana atanu, naho undi ay'imibyizi mirongo itanu. 42Abonye ko nta wari ufite icyo yamwishyura, bombi abarekera imyenda yabo. None se ni uwuhe muri abo uzarushaho kumukunda?”
43Simoni aramusubiza ati: “Ndatekereza ko ari uwo yarekeye umwenda munini.”
Yezu aramubwira ati: “Ubivuze uko biri.”
44Nuko akebuka wa mugore maze abaza Simoni ati: “Urabona uyu mugore? Ninjiye iwawe ntiwampa amazi yo koga ibirenge, ariko we yansutseho amarira ku birenge maze abihanaguza umusatsi we.#44-46: Koza umuntu ibirenge no kumusoma no kumusīga amavuta, byari mu muco wo kwakira abashyitsi. Reba Intang 18.4; 19.2; Zab 23.5. 45Ntiwandamukije unsoma, ariko we kuva aho ngereye aha ntiyahwemye kunsoma ibirenge. 46Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko we yansīze amarashi ku birenge. 47Ni yo mpamvu nkubwira ko amaze kubabarirwa ibyaha bye byinshi, urukundo rwe rwinshi ni rwo rubigaragaza. Naho ubabariwe bike, urukundo rwe ruba ruke.”
48Yezu ni ko kubwira uwo mugore ati: “Ibyaha byawe urabibabariwe.”
49Abatumirwa bari kumwe ku meza batangira kwibaza bati: “Uyu ni muntu ki ugeza n'aho kubabarira ibyaha?”
50Ariko Yezu abwira uwo mugore ati: “Ukwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”

Currently Selected:

Luka 7: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy