YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 2

2
Yozuwe yohereza abatasi i Yeriko
1Bakiri i Shitimu, Yozuwe mwene Nuni yohereza rwihishwa abantu babiri ngo batate igihugu n'umujyi wa Yeriko. Bageze i Yeriko, ba batasi bombi bajya gucumbika ku mugore w'indaya witwa Rahabu#Rahabu: reba Mt 1.5; Heb 11.31; Yak 2.25.. 2Umwami wa Yeriko amenya ko uwo mugoroba Abisiraheli babiri bageze mu mujyi, kugira ngo batate igihugu cye. 3Ni ko gutuma kuri Rahabu ati: “Duhe abantu baje iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.”
4Rahabu wari wamaze guhisha abatasi, asubiza intumwa z'umwami ati: “Koko hari abagabo baje iwanjye, ariko sinari nzi aho baturuka. 5Bagiye bwije irembo#irembo: reba Intang 23.10 (sob). ry'umujyi ritarakingwa. Sinzi aho barengeye, icyakora mwihuse mwabafata.”
6Nyamara yari yaburije hejuru y'inzu#hejuru y'inzu: reba Intu 10.9 ishusho (sob). ye maze abahisha mu byatsi yari yahanitse. 7Intumwa z'umwami ziva mu mujyi zihuta irembo bararikinga, zijya kubategera ku ruzi rwa Yorodani. 8Mbere y'uko abantu baryama Rahabu asanga abatasi hejuru y'inzu, 9arababwira ati: “Nzi ko Uhoraho yabagabije iki gihugu. Mwadukuye umutima kandi abaturage bose mwabateye ubwoba. 10Twumvise ko Uhoraho yakamije Inyanja y'Uruseke ngo mubone uko mwambuka, igihe mwari muvuye mu Misiri. Twumvise n'uko mwishe Sihoni na Ogi, abami bombi b'Abamori bari batuye iburasirazuba bwa Yorodani. 11Twumvise iyo nkuru dukuka umutima, twese mwaduteye ubwoba. Koko Uhoraho Imana yanyu ni Imana igenga ijuru n'isi! 12Ngaho nimundahire Uhoraho, mumpe n'icyemezo ko ineza mbagiriye muzayitura umuryango wanjye. 13Nimundahire ko nta cyo muzatwara ababyeyi banjye n'abavandimwe banjye, n'abo mu ngo zabo bose. Ntimuzatume twicwa!”
14Abatasi baramurahira bati: “Ni ukuri tuzakiza amagara yanyu nk'uko ukijije ayacu, upfa gusa kutagira uwo ubwira ibyacu. Igihe Uhoraho azatugabiza iki gihugu tuzagufata neza, ntituzaguhemukira.”
15Inzu ya Rahabu yari ifatanye n'urukuta rw'umujyi ifite n'idirishya rireba hanze, nuko acishamo umugozi kugira ngo ba batasi bawumanukireho bacike. 16Rahabu arababwira ati: “Nimujye kwihisha mu misozi kugira ngo mudahura n'abashaka kubafata. Nyuma y'iminsi itatu bazaba bagarutse, mubone gukomeza urugendo.”
17Ba batasi baramubwira bati: “Indahiro waturahije tuzayubahiriza. 18Ariko nidutera, uzapfundike uyu mushumi utukura ku idirishya tugiye kunyuramo, kandi ababyeyi bawe n'abavandimwe bawe na bene wanyu bose, uzabe wabakoranyirije muri iyi nzu yawe. 19Nihagira usohoka mu nzu yawe akagira icyo aba, amaraso ye ntazatubarweho. Ariko nihagira umuntu ugira icyo abera muri iyi nzu, amaraso ye azatubarweho. 20Nyamara nuramuka ugize uwo ubwira ibyacu, ntituzaba tucyubahirije indahiro waturahije.”
21Rahabu arabasubiza ati: “Ndabyemeye.” Nuko abasezeraho baragenda, maze apfundika wa mushumi utukura ku idirishya. 22Abatasi bahungira ku misozi bahamara iminsi itatu bihishe. Naho intumwa z'umwami zibashakira mu mihanda yose zirababura, zigaruka mu mujyi. 23Nuko ba bagabo bombi baramanuka bambuka Yorodani, basubira aho Yozuwe mwene Nuni yari ari. Bahageze bamutekerereza ibyababayeho byose, 24kandi baramubwira bati: “Uhoraho yatugabije kiriya gihugu cyose, ndetse n'abaturage bacyo twabakuye umutima!”

Currently Selected:

Yozuwe 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy