YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 42

42
Yobu yemera intege nke ze
1Nuko Yobu asubiza Uhoraho ati:
2“Nzi ko ushobora byose,
imigambi yawe ntibasha kuburizwamo.
3Waranyibarije uti:
‘Uri muntu ki uhinyura imigambi yanjye?
Mbese kuki uyihinyura uvuga amahomvu?’#amahomvu: reba 38.2.
Ni koko navuze ibyo ntasobanukiwe,
navuze ibitangaza ntari nzi.
4Warambwiye uti:
‘Tega amatwi ureke abe ari jye uvuga,
ngiye kukubaza nawe unsubize.’
5Najyaga numva bakuvuga,
none ndakwiboneye n'amaso yanjye.
6Ndihannye nzinutswe ibyo navuze,
dore nicaye mu mukungugu no mu ivu.”#nicaye … ivu: cyari ikimenyetso cyo kwihana.
Uhoraho asubiza Yobu ishya n'ihirwe
7Uhoraho amaze kuvugana na Yobu abwira Elifazi w'Umutemani ati: “Ndakurakariye cyane wowe na bagenzi bawe babiri, kubera ko mutamvuze ukuri nk'uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje. 8None rero nimushake amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mutambe igitambo gikongorwa n'umuriro cyo guhongerera ibyaha mwakoze. Kubera ko umugaragu wanjye Yobu ari we nemera, ari bubasabire imbabazi. Nzita ku isengesho rye ndeke kubagirira ibihwanye n'ubupfapfa bwanyu. Koko ntimwamvuze ukuri nk'uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje.”
9Nuko Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuwa, na Sofari w'Umunāmati baragenda bagenza uko Uhoraho yababwiye, maze Uhoraho yita ku isengesho rya Yobu.
10Yobu amaze gusengera izo ncuti ze, Uhoraho amusubiza ishya n'ihirwe. Umutungo we awumushumbusha incuro ebyiri. 11Abavandimwe be na bashiki be n'incuti ze za kera, bose baza iwe kumusura basangira na we. Baramushyigikira kandi baramuhumuriza, kubera amakuba yose Uhoraho yari yaramuteje. Buri muntu mu bari aho amuha impano y'igikoroto cy'ifeza n'impeta y'izahabu.
12Mu minsi iheruka y'ubuzima bwa Yobu, Uhoraho amuha umugisha kurusha uko yari yarawumuhaye mbere. Yobu yongera gutunga intama ibihumbi cumi na bine, n'ingamiya ibihumbi bitandatu, atunga n'amapfizi ibihumbi bibiri ahingishwa, atunga n'indogobe igihumbi. 13Yobu abyara abahungu barindwi n'abakobwa batatu. 14Umukobwa mukuru amwita Yemima, uwa kabiri amwita Keziya, naho uwa gatatu amwita Kereni-Hapuki. 15Mu gihugu cyose nta bakobwa bari bahwanyije uburanga n'abakobwa ba Yobu. Nuko se abaha iminani hamwe na basaza babo.
16Nyuma y'ibyo, Yobu amara indi myaka ijana na mirongo ine, yibonera abana be n'abuzukuru be ndetse yibonera n'ubuvivi. 17Nuko Yobu apfa ashaje, ageze mu za bukuru.

Currently Selected:

Yobu 42: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy