YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 18

18
Bafata Yezu
(Mt 26.47-56; Mk 14.43-50; Lk 22.47-53)
1Yezu amaze gusenga atyo, ajyana n'abigishwa be bambuka umugezi wa Kedironi. Hakurya yaho hari ubusitani, maze Yezu n'abigishwa be babujyamo. 2Yuda wari ugiye kumugambanira yari azi aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhateranira n'abigishwa be. 3Nuko Yuda ajyayo ayoboye igitero cy'abasirikari n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, batumwe n'abakuru bo mu batambyi hamwe n'Abafarizayi. Bari batwaye imuri n'amatara n'intwaro. 4Yezu yari azi ibigiye kumubaho byose, maze aza abasanga arababaza ati: “Murashaka nde?”
5Baramusubiza bati: “Yezu w'i Nazareti.”
Yezu arababwira ati: “Ni jyewe.”
Yuda w'umugambanyi yari kumwe na bo. 6Yezu avuze ati: “Ni jyewe”, barihinda basubira inyuma bikubita hasi. 7Nuko yongera kubabaza ati: “Murashaka nde?”
Bati: “Yezu w'i Nazareti.”
8Yezu arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka nimureke aba bigendere.” 9Kwari ukugira ngo bibe nk'uko yari yavuze ati: “Sinabuze n'umwe mu bo wampaye.”
10Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi. 11Yezu abwira Petero ati: “Subiza inkota mu rwubati. Mbese uragira ngo ndeke kunywa igikombe cy'umubabaro#igikombe cy'umubabaro: reba Mt 20.22 (sob). Data yampaye?”
Yezu aregerwa Umutambyi Ana
(Mt 26.57-58; Mk 14.53-54; Lk 22.54)
12Ubwo rero abasirikari n'umukuru wabo hamwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana b'Abayahudi, bafata Yezu baramuboha. 13Babanza kumujyana kwa Ana, ari we sebukwe wa Kayifa wari Umutambyi mukuru muri uwo mwaka. 14Kayifa ni we wari waragiriye Abayahudi inama, yuko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira rubanda.
Petero yihakana Yezu
(Mt 26.69-70; Mk 14.66-68; Lk 22.55-57)
15Nuko Simoni Petero n'undi mwigishwa bakurikira Yezu. Uwo mwigishwa wundi yari azwi n'Umutambyi mukuru, bituma yinjirana na Yezu mu rugo rwe 16naho Petero asigara ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uzwi n'Umutambyi mukuru, arasohoka avugana n'umuja ukumīra, ni ko kwinjiza Petero. 17Uwo muja abaza Petero ati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b'uriya muntu?”
Aramusubiza ati: “Oya.”
18Abagaragu n'abarinzi b'Ingoro y'Imana bari bacanye umuriro kubera imbeho bari bahagaze bota, Petero na we ahagararanye na bo yota.
Yezu abazwa n'Umutambyi mukuru
(Mt 26.59-66; Mk 14.55-64; Lk 22.66-71)
19Nuko wa Mutambyi mukuru Ana abaza Yezu ibyerekeye abigishwa be n'inyigisho ze. 20Yezu aramusubiza ati: “Nahoze mbwira abantu bose ku mugaragaro. Iteka nigishirizaga mu nsengero no mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aho Abayahudi bateranira. Nta cyo nigeze mvuga rwihishwa. 21None urambariza iki? Ahubwo baza abumvise ibyo navuze, bo babizi neza.”
22Yezu amaze kuvuga atyo, umwe mu barinzi b'Ingoro y'Imana wari uhagaze aho, amukubita urushyi avuga ati: “Ugasubiza Umutambyi mukuru utyo?”
23Yezu aramusubiza ati: “Niba mvuze nabi erekana aho ikibi kiri, ariko se niba mvuze neza unkubitiye iki?”
24Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa Umutambyi mukuru.
Petero yongera kwihakana Yezu
(Mt 26.71-75; Mk 14.69-72; Lk 22.58-62)
25Ubwo Simoni Petero akaba ahagaze yota. Nuko baramubaza bati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?”
Arabihakana ati: “Oya.”
26Umwe wo mu bagaragu b'Umutambyi mukuru, wari mwene wabo w'uwo Petero yari yaciye ugutwi aramubaza ati: “Sinakwiboneye uri kumwe na we muri bwa busitani?”
27Nuko Petero yongera kubihakana, maze ako kanya inkoko irabika.
Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya
(Mt 27.1-2,11-14; Mk 15.1-5; Lk 23.1-5)
28Igitondo gitangaje bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu ngoro y'umutegetsi. Abayahudi ntibinjira muri iyo ngoro, kugira ngo badahumana bikababuza kurya ifunguro rya Pasika. 29Nuko Pilato arasohoka abasanga hanze arababaza ati: “Uyu muntu muramurega iki?”
30Baramusubiza bati: “Iyo ataba umugizi wa nabi ntituba tumukuzaniye.”
31Pilato arababwira ati: “Nimube ari mwe mumujyana, mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.”
Abayahudi baramubwira bati: “Ntidufite uburenganzira bwo kugira uwo twica.” 32Kwari ukugira ngo bibe nk'uko Yezu yari yavuze, yerekana urwo yari agiye gupfa.
33Pilato asubira mu ngoro ye, maze ahamagara Yezu aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?”
34Yezu ni ko kumubaza ati: “Ibyo ni wowe ubyihangiye, cyangwa se ni abandi babigushyizemo?”
35Pilato aramusubiza ati: “Nanjye se uragira ngo ndi Umuyahudi? Ni bene wanyu n'abakuru bo mu batambyi banyu bakunzaniye. Mbese wakoze iki?”
36Yezu aramusubiza ati: “Ubwami bwanjye si ubwo kuri iyi si. Iyo buza kuba ubwo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwaniriye kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. Noneho rero ubwami bwanjye si ubw'ino aha.”
37Maze Pilato aramubaza ati: “Ni ukuvuga rero ko uri umwami?”
Yezu ati: “Ubwawe wivugiye ko ndi umwami! Icyo navukiye kandi cyanzanye ku isi ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Umuntu wese ukunda ukuri antega amatwi.”
38Pilato ati: “Ukuri ni iki?”
Yezu acirwa urwo gupfa
(Mt 27.15-31; Mk 15.6-20; Lk 23.13-25)
Pilato amaze kuvuga atyo, yongera gusanga Abayahudi hanze arababwira ati: “Nsanze nta cyaha kimuhama. 39None se, ko hari akamenyero ko mbarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika, murashaka ko mbarekurira umwami w'Abayahudi?”
40Barasakuza bati: “Si we dushaka ahubwo duhe Baraba!” Nyamara Baraba uwo yari umwambuzi.

Currently Selected:

Yohani 18: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy