YouVersion Logo
Search Icon

Habakuki 3

3
Isengesho rya Habakuki
1Ngiri isengesho ry'umuhanuzi Habakuki, riririmbwa ku buryo bw'amaganya.
2Uhoraho, numvise ibigwi byawe#ibigwi byawe: cg ibyo watangaje.,
Uhoraho, ibitangaza wakoze byanteye ubwoba.
Muri ibi bihe byacu ongera ukore ibitangaza wajyaga ukora,
muri ibi bihe byacu ujye ubitugaragariza.
Nubwo warakara ujye utugirira imbabazi.
3Dore Imana nziranenge iturutse i Temani#Temani: reba Obad 9 (sob).,
inyuze ku musozi wa Parani#Parani: yari mu butayu bwari hepfo y'u Buyuda..
Kuruhuka
Ikuzo ryayo risesuye ijuru,
isi yuzuye ishimwe ry'abayisingiza!
4Irabagirana nk'urumuri,
imirasire ibiri nk'iy'izuba ituruka mu kiganza cyayo,
ni na ho ububasha bwayo buboneka.
5Ibyorezo biyigenda imbere,
aho inyuze hasigara indwara.
6Irahaguruka isi igatingita,
irareba amahanga agashya ubwoba.
Imisozi yabayeho kuva kera icika inkangu,
udusozi twa kera turīka,
iyo ni yo migenzereze yayo kuva kera kose!
7Nabonye Abakushani bagwije umubabaro mu mahema yabo,
Abamidiyani bahindiye umushyitsi aho batuye.
8Uhoraho, mbese warakariye inzūzi?
Mbese inzūzi ni zo zigutera umujinya?
Cyangwa se warakariye inyanja?
Waje ku bicu nk'ugendera ku ifarasi,
wagiye gutsinda abanzi nk'ugendera mu igare ry'intambara.
9Umuheto wawe wawusohoye mu ntagara,
indahiro yawe ni yo myambi urashisha.
Kuruhuka
Watumye isi yiyasa imigezi iratemba,
10imisozi yarakurabutswe iratingita,
amazi ahurura arahita,
inyanja irahorera,
imihengeri yiteragura hejuru.
11Izuba n'ukwezi byahagaraye aho byari bigeze,
byari bikanzwe n'umucyo w'imyambi yawe,
byari bikanzwe n'icumu ryawe rigenda rirabagirana.
12Watambagiye isi ufite umujinya,
waribase amahanga ufite uburakari.
13Wazanywe no gutabara ubwoko bwawe,
wazanywe no gutabara umwami watoranyije.
Wishe umuyobozi w'igihugu cy'abagome,
waramushinyaguriye uramucuza,
Kuruhuka
14wamurashishije imyambi ye bwite.
Abanzi baduteye bihuta nka serwakira,
bishimiye guca ibico byo gutsemba abanyabyago.
15Wavogereye inyanja#inyanja: birashoboka ko ishushanya abanzi b'Imana. Reba n'umurongo wa 8. uri ku mafarasi yawe,
watumye imihengeri yayo yitera hejuru.
16Ibyo byose narabyumvise nkuka umutima,
numvise urusaku rwabyo amenyo arakomangana,
nacitse intege ndadagadwa,
amaguru yanjye yahinze umushyitsi.
Reka nicecekere ntegereze:
igihe kizagera Imana ihane abadutera.
17Nubwo imitini itarabya,
nubwo imizabibu itakwera,
nubwo iminzenze yarumba,
nubwo imirima itatanga umusaruro,
nubwo intama n'ihene zashira mu biraro,
nubwo inka zashira mu bikumba,
18sinzabura kwishimira Uhoraho,
nzanezezwa n'Imana Umukiza wanjye!
19Nyagasani Uhoraho ni we untera imbaraga,
antambagiza ahirengeye,
ampa kugenda nk'imparakazi nta mpungenge.
Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga.

Currently Selected:

Habakuki 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy