YouVersion Logo
Search Icon

Ezira 2

2
Icyiciro cya mbere cy'abavuye muri Babiloniya
(Neh 7.4-72)
1Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w'iwabo. 2Baje bayobowe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moredekayi#Rēlaya … Moridekayi: muri Neh 7.7, hagati ya Rēlaya (ari we Rāmiya) na Moredekayi, handitswe Nahamani. Bityo abaje bayoboye Abisiraheli batahutse bari cumi na babiri., na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna. Dore umubare w'Abisiraheli bakomokaga muri buri nzu:
3Abakomokaga kuri Paroshi bari ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri.
4Abakomokaga kuri Shefatiya bari magana atatu na mirongo irindwi na babiri.
5Abakomokaga kuri Ara bari magana arindwi na mirongo irindwi na batanu.
6Abakomokaga kuri Pahati-Mowabu, ni ukuvuga urubyaro rwa Yoshuwa na Yowabu, bari ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri.
7Abakomokaga kuri Elamu bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.
8Abakomokaga kuri Zatu bari magana cyenda na mirongo ine na batanu.
9Abakomokaga kuri Zakayi bari magana arindwi na mirongo itandatu.
10Abakomokaga kuri Bani bari magana atandatu na mirongo ine na babiri.
11Abakomokaga kuri Bebayi bari magana atandatu na makumyabiri na batatu.
12Abakomokaga kuri Azigadi bari igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri.
13Abakomokaga kuri Adonikamu bari magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu.
14Abakomokaga kuri Bigivayi bari ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu.
15Abakomokaga kuri Adini bari magana ane na mirongo itanu na bane.
16Abakomokaga kuri Ateri, ni ukuvuga abakomokaga kuri Hezekiya#Ateri … Hezekiya: cg Ateri witwaga Hezekiya., bari mirongo cyenda n'umunani.
17Abakomokaga kuri Besayi bari magana atatu na makumyabiri na batatu.
18Abakomokaga kuri Yora bari ijana na cumi na babiri.
19Abakomokaga kuri Hashumu bari magana abiri na makumyabiri na batatu.
20Abakomokaga kuri Gibari bari mirongo cyenda na batanu.
21Abantu bakomokaga mu mujyi wa Betelehemu bari ijana na makumyabiri na batatu.
22Abakomokaga mu mujyi wa Netofa bari mirongo itanu na batandatu.
23Abakomokaga mu mujyi wa Anatoti bari ijana na makumyabiri n'umunani.
24Abakomokaga mu mujyi wa Azimaveti bari mirongo ine na babiri.
25Abakomokaga mu mujyi wa Kiriyatiyeyarimu n'uwa Kefira n'uwa Bēroti bari magana arindwi na mirongo ine na batatu.
26Abakomokaga mu mujyi wa Rama n'uwa Geba bari magana atandatu na makumyabiri n'umwe.
27Abakomokaga mu mujyi wa Mikimasi bari ijana na makumyabiri na babiri.
28Abakomokaga mu mujyi wa Beteli n'uwa Ayi bari magana abiri na makumyabiri na batatu.
29Abakomokaga mu mujyi wa Nebo bari mirongo itanu na babiri.
30Abakomokaga mu mujyi wa Magibishi bari ijana na mirongo itanu na batandatu.
31Abakomokaga kuri Elamu wundi bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.
32Abakomokaga kuri Harimu bari magana atatu na makumyabiri.
33Abakomokaga mu mujyi wa Lodi n'uwa Hadidi n'uwa Ono bari magana arindwi na makumyabiri na batanu.
34Abakomokaga mu mujyi wa Yeriko bari magana atatu na mirongo ine na batanu.
35Abakomokaga mu mujyi wa Senaya bari ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.
36Itsinda ry'abatambyi:
abakomokaga kuri Yedaya ukomoka kuri Yoshuwa bari magana cyenda na mirongo irindwi na batatu.
37Abakomokaga kuri Imeri bari igihumbi na mirongo itanu na babiri.
38Abakomokaga kuri Pashehuri bari igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.
39Abakomokaga kuri Harimu bari igihumbi n'ijana na cumi na barindwi.
40Itsinda ry'Abalevi:
abakomokaga kuri Yoshuwa na Kadimiyeli, na bo bakomokaga kuri Hodaviya#Kadimiyeli … Hodaviya: cg Kadimiyeli na Binuwi na Hodaviya., bari mirongo irindwi na bane.
41Itsinda ry'abaririmbyi bo mu Ngoro y'Imana:
abakomokaga kuri Asafu bari ijana na makumyabiri n'umunani.
42Itsinda ry'abarinzi b'Ingoro y'Imana ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Shalumu no kuri Ateri, no kuri Talimoni no kuri Akubu, no kuri Hatita no kuri Shobayi. Bose bari ijana na mirongo itatu n'icyenda.
43Itsinda ry'abakozi bo mu Ngoro y'Imana ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Sīha no kuri Hasufa no kuri Tabawoti,
44no kuri Kerosi no kuri Siyaha no kuri Padoni,
45no kuri Lebana no kuri Hagaba no kuri Akubu,
46no kuri Hagabu no kuri Shalimayi no kuri Hanani,
47no kuri Gideli no kuri Gahari no kuri Reyaya,
48no kuri Resini no kuri Nekoda no kuri Gazamu,
49no kuri Uza no kuri Paseya no kuri Besayi,
50no kuri Asina no kuri Meyunimu no kuri Nefusimu,
51no kuri Bakibuki no kuri Hakufa no kuri Harihuri,
52no kuri Basiluti no kuri Mehida no kuri Harisha,
53no kuri Barikosi no kuri Sisera no kuri Tema,
54no kuri Nesiya no kuri Hatifa.
55Itsinda ry'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Sotayi, no kuri Hasofereti no kuri Peruda,
56no kuri Yāla no kuri Darikoni no kuri Gideli,
57no kuri Shefatiya no kuri Hatili, no kuri Pokereti-Hasebayimu no kuri Ami.
58Abo mu itsinda ry'abakozi bo mu Ngoro y'Imana hamwe n'abo mu itsinda ry'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo, bose bari magana atatu na mirongo cyenda na babiri.
59Kandi hari abantu batahutse bavuye i Telimela n'i Teliharisha n'i Kerubu no muri Adani no muri Imeri#Telimela … Imeri: bavuga ko yari imijyi yo muri Babiloniya., batashoboye gutanga ibimenyetso byemeza ko ba sekuruza bari Abisiraheli. 60Abo bantu bakomokaga kuri Delaya no kuri Tobiya no kuri Nekoda, bari magana atandatu na mirongo itanu na babiri.
61Hari n'abatambyi bagize ingorane nk'izo. Abo ni abakomokaga kuri Hobaya no kuri Hakosi no kuri Barizilayi (uwo yitiriwe sebukwe kuko yari yarashatse umukobwa wa Barizilayi w'i Gileyadi). 62Bashatse ibisekuruza byabo mu bitabo by'ibarura ariko ntibabibona, bityo babarwa nk'abahumanye maze bahagarikwa ku mirimo y'ubutambyi. 63Nuko umutegetsi w'u Buyuda ababuza kurya ibyokurya byavanywe ku bitambo byatuwe Imana, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi uzafata icyemezo gishingiye ku bizaba byerekanywe na Urimu na Tumimu#Urimu na Tumimu: reba Kuv 28.30..
64Umubare w'abatahutse bose bavuye muri Babiloniya, bari ibihumbi mirongo ine na bibiri na magana atatu na mirongo itandatu. 65Bari kumwe n'abagaragu n'abaja ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, n'abaririmbyi n'abaririmbyikazi magana abiri. 66Bari bafite amafarasi magana arindwi na mirongo itatu n'atandatu, n'inyumbu magana abiri na mirongo ine n'eshanu, 67n'ingamiya magana ane na mirongo itatu n'eshanu, n'indogobe ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.
68Bamwe mu batware b'amazu bageze i Yeruzalemu umurwa w'Ingoro y'Uhoraho, batanze amaturo y'ubushake yo kubaka Ingoro y'Imana aho yari isanzwe. 69Batanze bakurikije amikoro yabo, maze bashyira mu kigega cy'uwo mushinga ibiro ibihumbi bitanu by'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi bitanu by'ifeza#ibikoroto ibihumbi bitanu by'ifeza: byapimaga nk'ibiro ibihumbi bibiri na magana cyenda., batanga n'imyambaro ijana y'abatambyi.
70Nuko abatambyi n'Abalevi na bamwe bo muri rubanda, n'abaririmbyi n'abarinzi b'Ingoro y'Imana kimwe n'abakozi bo mu Ngoro yayo, batura mu mijyi gakondo yabo. Abandi Bisiraheli bose na bo batura mu mijyi gakondo yabo.

Currently Selected:

Ezira 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy