YouVersion Logo
Search Icon

Esiteri 9

9
Abayahudi bahōra abanzi babo
1Ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari#Adari: reba 3.7 (sob)., ni bwo itegekoteka n'amabwiriza by'umwami byagombaga kubahirizwa. Uwo munsi kandi abanzi b'Abayahudi biringiraga ko bagiye kubiganzura. Ahubwo ibintu birahinduka, Abayahudi baba ari bo biganzura abanzi babo. 2Mu mijyi bari batuyemo yo mu bihugu byose by'Umwami Ahashuwerusi, Abayahudi bishyize hamwe bakica abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabahagararaga imbere kubera kubatinya. 3Abatware n'abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi b'ibihugu n'abakozi bose b'ibwami, bashyigikira Abayahudi kubera gutinya Moridekayi. 4Koko rero Moridekayi yari akomeye ibwami, kandi amatwara ye yarushagaho kugenda amenyekana mu bihugu byose. Bityo uwo mugabo Moridekayi arushaho kugenda aba igihangange. 5Abayahudi bagirira ababangaga ibyo na bo babifurizaga. Bityo bamarira ku icumu abanzi babo bose, barabica barabatsemba.
6Mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani honyine, Abayahudi bishe abagabo magana atanu barabatsemba. 7-10Bica kandi abahungu icumi ba Hamani mwene Hamedata umwanzi w'Abayahudi, ari bo Parishandata na Dalifoni, na Asipata na Porata, na Adaliya na Aridata, na Parimashita na Arisayi, na Aridayi na Vayizata. Icyakora Abayahudi ntibagira icyo banyaga.
11Uwo munsi bamenyesha umwami umubare w'abiciwe mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. 12Nuko abwira Umwamikazi Esiteri ati: “Mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani honyine, Abayahudi bishe abagabo magana atanu barabatsemba, bagerekaho n'abahungu icumi ba Hamani. Ubwo se mu bindi bihugu ntegeka hacuze iki? None se kandi ni iki unsaba nkakiguha? Cyangwa ni iki wifuza ukagihabwa?”
13Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani niba bikunogeye, ureke Abayahudi b'i Shushani n'ejo bazubahirize itegeko bubahirije uyu munsi, kandi utegeke ko bamanika ku biti imirambo y'abahungu icumi ba Hamani.”
14Umwami ati: “Ni bibe bityo.” Nuko itegeko ritangazwa i Shushani, maze imirambo y'abahungu icumi ba Hamani barayimanika. 15Ku itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa Adari, Abayahudi b'i Shushani bongera kwishyira hamwe bica abandi bagabo magana atatu. Icyakora ntibagira icyo banyaga.
16-17Kandi ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari, Abayahudi bo mu bindi bihugu by'umwami na bo bari bishyize hamwe, kugira ngo barwane ku magara yabo. Bikiza abanzi babo babicamo ibihumbi mirongo irindwi na bitanu. Icyakora ntibagira icyo banyaga. Bukeye bwaho ku itariki ya cumi n'enye bararuhuka, bagira ibirori by'umunsi mukuru. 18Naho Abayahudi b'i Shushani, kubera ko bihōreye ku itariki ya cumi n'eshatu n'iya cumi n'enye baruhutse ku ya cumi n'eshanu, uba ari wo uba umunsi mukuru bagizeho igitaramo. 19Ngiyo impamvu ituma Abayahudi batuye mu nsisiro zo mu cyaro bizihiza itariki ya cumi n'enye z'ukwezi kwa Adari, ikababera iminsi mikuru bagiraho ibirori bakohererezanya amafunguro.
Ishyirwaho ry'iminsi mikuru ya Purimu
20Ibyo byose Moridekayi arabyandika, inzandiko azoherereza Abayahudi bose bo mu bihugu by'Umwami Ahashuwerusi, aba hafi n'aba kure. 21Ababwira ishyirwaho ry'umunsi mukuru bazajya bizihiza buri mwaka, ku itariki ya cumi n'enye n'iya cumi n'eshanu z'ukwezi kwa Adari. 22Koko rero kuri iyo minsi yombi Abayahudi bikijije abanzi babo, kandi muri uko kwezi akaba ari ho umuborogo wahindutse ibyishimo, n'umunsi w'umubabaro ugahinduka umunsi mukuru. Bityo iyo minsi yombi igirwa iminsi mikuru bagiraho ibirori, abantu bakoherereza bagenzi babo amafunguro, n'abakene bakagenerwa impano. 23Abayahudi biyemeza gukurikiza amabwiriza ya Moridekayi, no kujya bizihiza iyo minsi buri mwaka.
24Umwanzi w'Abayahudi bose Hamani mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi, yari yiyemeje kwicisha Abayahudi urubozo no kubatsemba. Yari yararaguje inzuzi zitwa Purimu kugira ngo amenye umunsi azabatsemba. 25Ariko umwami amenye ubwo bugambanyi, yohereza#umwami … yohereza: cg Esiteri ajya gutakambira umwami maze umwami yohereza. inzandiko zivuga ko Hamani agirirwa ibibi yari agiye kugirira Abayahudi. Bityo Hamani n'abahungu be bamanikwa ku biti. 26Ni yo mpamvu iyo minsi yiswe iminsi mikuru ya Purimu, ni ukuvuga “kuraguza inzuzi.”
Abayahudi bazirikana amabwiriza akubiye mu nzandiko za Moridekayi, ibyababayeho byose n'ibyo biboneye ubwabo. 27Nuko bishyiriraho iyo minsi yombi, kugira ngo bo ubwabo n'urubyaro rwabo, kimwe n'abandi biyemeje kuba Abayahudi bajye bayizihiza buri mwaka ku matariki yagenwe, bakurikije amabwiriza ya Moridekayi. 28Byongeye kandi imiryango yose y'Abayahudi bo mu mijyi yose y'ibihugu byose, igomba kwibuka no kwizihiza iyo minsi mikuru uko ibihe bihaye ibindi. Abayahudi n'urubyaro rwabo ntibagomba kugira ubwo bibagirwa kwizihiza iyo minsi mikuru ya Purimu, cyangwa ngo bibagirwe ibyabaye.
29Umwamikazi Esiteri umukobwa w'Abihayili, n'Umuyahudi Moridekayi bashingiye ku bubasha bari bafite, bandika urwandiko rushimangira urwa mbere rwashyiragaho iminsi mikuru ya Purimu. 30Kopi z'urwo rwandiko zohererezwa Abayahudi bose bari mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi by'Umwami Ahashuwerusi, zibifuriza kugira amahoro n'umutekano. 31Izo nzandiko zashimangiraga ishyirwaho ry'iminsi mikuru ya Purimu ku matariki yagenwe, bakurikije amabwiriza y'Umuyahudi Moridekayi n'Umwamikazi Esiteri. Ayo mabwiriza Abayahudi bagombaga kuyubahiriza bo n'urubyaro rwabo, nk'uko byari bimeze ku byerekeye kwigomwa kurya, no ku byerekeye ibihe by'imiborogo. 32Itegeko rya Esiteri rishimangira ibyerekeye Purimu, maze ryandikwa mu gitabo.

Currently Selected:

Esiteri 9: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy